Ibyatangajwe n’abatoza n’abafana nyuma y’uko APR itsinzwe na Gicumbi-Amajwi

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 02.03.2017 saa 09:56

Mu mukino wabaye kuri uyu wa gatatu APR FC yari yakiriye Gicumbi FC ku kibuga cyo ku  Kicukiro, itsindwa igitego 1-0,   ibintu byatunguye benshi cyane cyane abafana b’APR batiyumvisha ukuntu batsinzwe n’ikipe  iri mu murongo w’umutuku ishobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri

Umutoza w’ikipe ya APR FC, Jimmy Mulisa yongeye kuvuga ko uburyo imikino ipanze ku ikipe ye ya APR FC ari bimwe mu bitumye ikomeje kugaragaza umunaniro ndetse bikavamo gutanga umusaruro muke ku bakinnyi.

Mulisa Jimmy ntiyishimiwe n’abafana

Yagize ati : “Birababaje kubona kipe ishaka igikombe itakaje amanota atatu, mu kibuga twaikinnye neza, nk’umutoza ibyo abakinnyi nabatumye babikoze, ariko nyine imbere y’izamu biranga nubwo twabonye amahirwe agera kuri atandatu. Birababaje.Ngirango narabibabwiye, izi fixtures [uburyo imikino ipanze kuri APR FC] hari abantu badashobora kubibona, ariko njyewe nk’umutoza hari igihe ureba fatique mu bakinnyi bawe. Fatique [umunaniro] ituma abakinnyi bakora amakosa atandukanye. Ubonye igitego badutsinze twarangaye.[Igitego twatsinze bakacyanga] nari nzi ko ari igitego, ariko simbizi impamvu [umusifuzi] yacyanze.”- Mulisa utoza APR FC nyuma yo gutsindwa na Gicumbi.

Umunyamakuru: Umukino wo kuwa Gatanu na Musanze muraza kuwukina?

Mulisa: Wabigira gute se ko bawushyizeho? Tugomba kuyikina nyine. Ni ibyo nyine, kuri njye nk’umutoza birambangamiye. Nabigira gute?

Nubwo Jimmy Mulisa atishimiye uburyo imikino y’iyi kipe ye ipanze dore ko bamaze gukina imikino 4 mu minsi 12 gusa, ndetse baraza gukina umukino wa gatanu kuri uyu wa Gatanu nta masaha 48 arashira bakinnye na Gicumbi FC, abafana b’iyi kipe bakaba baririmbye indirimbo zimwamagana bavuga ko nta mutoza bafite, Mulisa adashoboye.

Iyumvire ibyatangajwe n’abatoza bombi ndetse n’abafana:

Abafana ba APR ntibishimye

Umutoza Mulisa :

Umutoza Okoko :

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo