Ibyatangajwe na Rayon Sports ku byerekeye amasezerano y’umutoza Robertinho

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 28.05.2019 saa 14:11

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yubahirije ibyo yemereye umutoza wayo Roberto Oliveira Goncalves do Carmo uzwi nka Robertinho ariko ngo bahemukiwe n’muterankunga SKOL bivugwa ko ariwe uhemba uyu mutoza.

Visi perezida wa Rayon Sports,Me Freddy Muhirwa yabwiye Radio Flash ivugira i Kigali muri iki gitondo taliki ya 28 Gicurasi 2019 ko biteguye kugirana ibiganiro na SKOL uyu munsi kugira ngo babone uko baganira na Robertinho babe bamwongerera amasezerano mashya we n’abatoza bamwungirije.

Robertinho arifuza ko we n’abamwungirije bakongererwa umushahara

Yagize ati “Umutoza twaraganiriye ndetse byari na ngombwa kugira ngo tumushimire ko ibyo twamusabye yabikoze akaduha igikombe.Yatweretse impungenge ze ko hari amasezerano yacu atarubahirijwe.Amasezerano yacu yarubahirijwe ariko uruhande rwa SKOL twari tutararwiubahiriza neza.

Ikiriho uyu munsi dufitanye uyu munsi,ndibaza ko ku gicamunsi turaba twamaze kumvikana kuko ibyo asaba ntibigoye.Byasabaga ko twumvikana na Sponsor wacu kandi nawe dufitanye inama.Ndibaza ko turi bumuhe amasezerano ye akayasinya.”

Me Freddy yavuze ko bagiranye amasezerano na Robertinho ko ariwe ugomba kwizanira abatoza bungirije,ariyo mpamvu nabo bagiye kuvugana nabo bakabongerera amasezerano. Amakuru aravuga ko uyu munya Brazil,Robertinho, ashaka ko Rayon Sports yamwongererwa umushahara ukava ku bihumbi $4,500 cyane ko ngo ikipe ya Petro Atletico yo muri Angola nayo imwifuza.

Robertinho arasaba ubuyobozi bwa Rayon Sports ko abatoza bamwungirije barimo mugenzi we bavuka mu gihugu kimwe, Wagner do Nascimento Silva,wakoze akazi keza mu kongerera ingufu abakinnyi n’umutoza w’abanyezamu Nkunzingoma Ramdhan, bombi bahabwa amasezerano muri iyi kipe kuko ntayo bagira ndetse bakongererwa umushahara.

Robertinho yatangaje ko afite umunaniro mwinshi nyuma yo kumara imikino 18 adatsindwa ariyo mpamvu yifuza guhabwa ikiruhuko akajya gusura umuryango we ntatoze igikombe cy’Amahoro.

Tanga igitekerezo