Ibihugu 13 birimo Nigeria,Ghana na Gabon byatumiwe mu irushanwa ryo kwibuka

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 13.05.2017 saa 07:16 |

FERWAFA yatumiye ibihugu 13 birimo ibihangange bya Afurika mu irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Irushanwa ry’iminsi ine rizabera mu Rwanda muri Kamena

Kuva tariki ya mbere kugera tariki 4 Kamena 2017 mu Rwanda hateganyijwe irushanwa ryatumiwemo ibihugu 13 biziyongera ku ikipe y’igihugu Amavubi mu irushanwa ry’amakipe 14 ryo kwibuka abafana, abakinnyi, abatoza, abasifuzi n’abayobozi b’umupira w’amaguru bazize Jenoside.

Ibyo bihugu ni: Maroc, Guineé Conakry,Guinée Equatoriale , Togo, Congo Brazzaville, Libye, Burkina Faso, Ethiopie, Gabon, Liberia, Ghana, Kenya, na Nigeria.

Jordan Ayew (9) na Jacques Tuyisenge (9) ,Rwanda Vs Ghana
Iri rushanwa ryo kwibuka niryo ritumiwemo ibihugu byinshi kurusha imyaka ishize. Biteganyijwe ko abazitabira bazabanza gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi mu rwego rwo kwiga uko aya mahano yagwiriye u Rwanda yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa n’uko yahagaritswe.

Irushanwa ryo kwibuka umwaka ushize 2016 ryitabiriwe na Maroc gusa. Naho umwaka wawubanjirije 2015 hitabiriye ibihugu bitatu; Kenya, South Sudan na Tanzania.

Iri rushanwa rizabera u Rwanda imikino ya gicuti yo kwitegura umukino ruzasuramo Centre Africa mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2019, umukino uzabera i Bangui tariki 11 Kamena 2017.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App