Ibiciro byo kwinjira mu mukino Police FC yakiramo Rayon Sports

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 05.05.2019 saa 11:32

Harabura amasaha macye ngo rwambikana hagati y’ ikipe ya Police FC yakirire Rayon Sports kuri sitade Amahoro i Remera i saa cyenda n’igice (15h30’)  mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona 2018-2019.

Ni umukino ikipe ya Rayon Sports iri bukine iri ku gitutu cyo gushaka umwanya wa mbere kuko irarushwa namucyeba  APR FC amanota abiri (2).

APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 59 mu mikino 26 mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 57 mu mikino 25. Mu gihe Rayon Sports yatsinda uyu mukino yahita igira amanota 60 bityo igafata umwanya wa mbere igasigara irusha inota rimwe mucyeba wayo APR FC.

Umukino ubanza Police yari yatsinze Rayon Sports 1-0

Kwinjira muri sitade Amahoro ushaka kureba uyu mukino, ni ukwitwaza ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda (20,000 FRW) ku bantu bicara mu myanya y’icyubahiro cyo hejuru (VVIP).Imyanya yegeranye n’ahicara abiyubashye cyane barishyura ibihumbi icumi (10,000 FRW) mu gihe igice kiri imbere y’ahicara abanyamakuru hishyurwa ibihumbi bitanu (5,000 FRW). Ku ntebe z’umuhondo zisoza ahatwirikiriye barishyura ibihumbi bitatu (3,000 FRW) mu gihe ahasigaye hose ari igihumbi (1,000 FRW).

Uyu mukin, ikipe ya Police FC biteganyijwe ko iraba ifite abafana bayitegezeho umusaruro cyane abakunzi ba APR FC baraba bashaka ko Rayon Sports itabarara imbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona 2018-2019.

Abafana ba Rayon Sports nabo barabizi ko Police FC atari ikipe bari busarureho amanota mu buryo bworoshye kuko mu mukino ubanza Police FC yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 cyatsinzwe na Jean Paul Uwimbabazi.


Tanga igitekerezo