“Honda Estilo” igiye gutangiza mu Rwanda igikorwa cyo gukundisha abana ruhago

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 07.12.2017 saa 22:20

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Buyapani akaba yarakiniye n’ikipe ya Milan AC mu Butaliyani, Keisuke Honda yatangije umuryango “Honda Estilo” ugamije gufasha abana kugira indoto n’ikizere biciye mu mupira w’amaguru no kwiga.

Iyi gahunda uyu mukinnyi yatangije muri Afurika“Africa Dream Soccer tour” iterwa inkunga na “Car-Tana.com”, sosiyete yo mu Buyapani igurisha imodoka zakoze.

Ku ikubitiro iyi gahunda yatangijwe mu bihugu 3 ari byo Kenya, Uganda n’u Rwanda. Muri ibi bihugu byombi iyi gahunda ikaba yaratangiye aho basuye abana batagira kirengera baba mu nkambi z’impunzi, abana bavuye mu muhanda ndetse n’amashuri yigisha umupira w’amaguru.

Keisuke Honda washinze umuryango Honda Estilo ugamije gufasha abana kugera ku ndoto no gutera imbere binyuze mu mupira w’amaguru

Ukuriye iyi gahunda, Motoki Futamura yatangaje ko ku wa Gatandatu taliki 09 Ukuboza 2017 ari bwo iki gikorwa kizatangizwa mu Rwanda aho abatoza babiri bavuye mu Buyapani, Shuzo Sakamoto na Daichi Motomatsu bazifatanya n’abana bavuye mu muhanda baba mu kigo cyashinzwe na Rugamba Cyprien n’umugore we Daphrose Rugamba (Centre Cyprien et Daphrose Rugamba- CECYDAR) gihereye Kicukiro. Mu gutangiza iki gikorwa hazaba hari na Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Mr Takayuki Miyashita.

Iki gikorwa kizakomereza ku ishuri “Umuco mwiza” riherereye Kimironko mu Karere ka Gasabo ryigaho abana b’inshuke n’abo mu mashuri abanza.

Abatoza bazaza gutoza abana baturutse mu Buyapani, uhereye; Shuzo Sakamoto (ibumoso) na Daichi Motomatsu (iburyo)

Iyi gahunda n’ubwo yatangiye mu bihugu 3 byo muri Afurika izakomereza no mu bindi bihugu birimo Nigeria, Malawi, Tanzania, Afurika y’Epfo, Benin, Zambia na Ghana.

Keisuke Honda ubu ubarizwa mu ikipe ya Pachuca muri Mexique nta bwo azagaragara mu Rwanda kubera imikino ya shampiyona. Motoki Futamura yatangaje ko bataramenya neza igihe azazira mu Rwanda kuko umwaka utaha agomba kwitegura no gukina imikino ya nyuma y’igikombe k’isi cya 2018.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo