Heroes FC yo mu cyiciro cya kabiri yiteguye gutiza Mukura VS Biramaharire Abeddy

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 07.03.2019 saa 06:48

Umukinnyi Biramahire Abeddy uherutse kumvikana n’ikipe ya Heroes yo mu cyiciro cya Kabiri mu Rwanda, ikamugura ibifashijweno n’ikipe ya Mukura VS kugira ngo ihite imutira, ubu yamaze kubona icyangombwa kimwemerera kuba umukinnyi wa Heroes.

Uyu mukinnyi wageze mu Rwanda isoko riheruka ryo kugura abakinnyi risoje, yari akubutse muri Tunisia mu ikipe ya CS Sfaxien yo mu cyiciro cya mbere, aho bitamuhiriyr iyi kipe ntiyamufata.

Yabanje kumvikana na Heroes ko izamugura ibifashijwemo na AS Kigali igahita imutira, nyuma iyi kipe itinda kumuha Miliyoni ebyiri bari bumvikanye birangira iciwe inyuma na Mukura VS yahise yemera kumugura Miliyoni eshatu Frw hanyuma akaba ariyo atizwa.

Uyu mukinnyi wahise ashyira umukono ku masezerano y’intizanyo n’ikipe ya Mukura VS yarategereje ko abona icyangombwa (ITC) kimwemerera kuba umukinnyi wa Heroes FC kugira ngo atangire gukinira Mukura VS.

RadioTV10 ikorera i Kigali yatangaje ko Biramahire Abbedy yamaze kubona icyo cyangombwa ndetse ko ashobora gutangira gukinira Mukura VS ku munsi wa 20 wa shampiyona 2018/2019.

Tanga igitekerezo