Hari abakinnyi ba Mukura VS bishe bagenzi babo muri Jenoside yakorewe abatutsi

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 11.04.2019 saa 10:05

Umuyobozi wa Tekinike muri Mukura VS Kayitare Leon Pierre yemeza ko mu ikipe yabo ya Mukura hari bamwe mu bakinnyi bashishikarijwe kwica bagenzi babo bakanabikora ariko hakaba n’ababyanze ahubwo bagahitamo guhisha abahigwaga.

Mukura ni imwe mu makipe yashegehswe cyane na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 kuko yabuze abakinnyi, abakunzi, abatoza ndetse n’abayobozi. Muri aba bantu yabuze harimo abishwe n’abaturage basanzwe ariko hakaba n’abishwe n’abakinnyi bagenzi babo bijanditse mu bwicanyi.

Umuyobozi ushinzwe Tekinike muri Mukura y’ubu, Kayitare wabyirukanye n’abakinnyi bakiniraga Mukura VS iki gihe yemeza ko uwari Burugumesitiri Kanyabashi yashishikarije abakinnyi kwicana bamwe bakabyemera bakajya mu bitero byahigaga abo bakinanaga.

Mukura VS yatwaye igikombe cy’uwa 5.Nyakanga 1986

Agira ati :”Umwe mu banyamuryango babo wari ku isonga hano mu bwicanyi ariwe Burugumesitiri Kanyabashi yaje kubibashishikariza nk’uko yabishishikarizaga n’abandi, hagira abiyemeza nyine kujya mu bwicanyi ndetse bahiga bagenzi babo noneho bakamenya ngo uyu ni umututsi reka njye kumwica.”

Kayitare avuga ko nk’uko byatangaje abantu kwicwa n’abaturanyi babo, ngo n’abakinnyi ba Mukura VS ngo batunguwe no guhigwa na bagenzi babo bakinanaga.Kayitare avuga ko harimo bamwe mu bakinnyi bijanditse mu bwicanyi nka Gashirabake Assouman na barumuna be ariko hakaba n’abagerageje guhisha bagenzi babo nka Martin Ntwari.

Ati :”Abo navuga bishe bagenzi babo ni abagendaga nyine mu bitero barimo ba Gashirabake na barumuna be, hakabamo abitwaga Cyanira abo bose ni abahigaga bagenzi babo bakajya kubahiga kuko babaga bazi aho bihishe kuko bakinanaga. Ariko hakaba n’abandi bagiye bagira uruhare mu guhisha bagenzi babo nka Ntwari Martin yagerageje guhisha bagenzi be ndetse n’abandi baturage.”

Burugumesitiri Kanyabashi Joseph yakwirakwije imbunda mu baturage

Kugeza ubu hamaze kumenyekana abantu 27 bari abakinnyi, abatoza n’abayobozi ba Mukura VS bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari bo Gakuba Paul (wari Perezida), Ngarambe Faustin, Masabo Laurent, Kayitakire Athanase, Karenzi Pierre Claver, Nsonera Pierre, Ngango Felicien, Ntagorama, Ndakaza Joseph, Kanamugire, Karabaranga Servillien, Mulindahabi Charles, Mukubu Rucyahana Faustin, Rutiyomba, Rugema, Karongire, Kente Emmanuel, Kayihura Camille, Sitaki Charles, Theophile Rutagengwa, Musisi Jean Paul, Rudasingwa Justin, Rutegazihiga Martin, Mugirwa Eugene na Rutiyomba Janvier.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo