Habineza Emmanuel niwe munyamabanga mukuru wa Ferwafa w’agateganyo

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 03.02.2018 saa 11:12

Nyuma y’aho amasezerano ya Tharcille Latifah Uwamahoro arangiriye, ubu Ferwafa yamaze gushyiraho Umunyamabanga mukuru w’agateganyo

Habineza Emmanuel wari usanzwe n’ubundi ari umukozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, yamaze kwemezwa nk’Umunyamabanga mukuru.

Habineza Emmanuel yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’inzibacyuho muri Ferwafa

Akaba yemejwe na Komite nyobozi ya Ferwafa yateranye kuri uyu wa Gatanu, hakaba hategerejwe nyuma ko yazemezwa burundu.Habineza si mushya mu mupira w’amaguru kuko yari asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wungirije, anashinzwe Imari n’Ubutegetsi muri Ferwafa.Azayobora inzibacyuho kugeza ku ya 31 Werurwe 2018, itariki yashyizweho y’amatora y’uzasimbura De Gaulle umaze imyaka ine ku buyobozi bwa Ferwafa.

Habineza watangiye akazi ku wa 2 Gashyantare 2018, yasimbuye kuri uyu mwanya Uwamahoro Tharcille Latifah wari uwumazeho umwaka, amasezerano ye akarangira ku wa 31 Mutarama 2018.

Uwamahoro Latifah

yabaye Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA mu Nteko Rusange idasanzwe yabereye muri Hotel la Palme i Musanze, kuva tariki 17 kugeza 18 Nzeri 2016. Uwamahoro wari washyizweho nta piganwa ribaye yatangiye akazi ke tariki ya 1 Ugushyingo.

Mu mwaka yamaze ku buyobozi yakunze kugongana na De Gaulle uyobora Ferwafa bitewe n’ibyemezo batavugagaho rumwe ndetse bandikirana amabaruwa agaragaza ko badacana uwaka.Uwamahoro yashinje De Gaulle kumubuza amahwemo mu kazi, nyuma yo gusabwa gufata ikiruhuko mbere y’uko amatora ya Ferwafa aba nawe arabyanga.

Tariki 15 Ugushyingo nibwo Nzamwita yandikiye ibaruwa ya mbere Uwamahoro amumenyesha ko ahawe ikiruhuko cy’umwaka wa 2017 kingana n’iminsi 23 akaba yaragombaga kugitangira tariki 20 Ugushyingo 2017 akazakirangiza ku ya 20 Ukuboza 2017.

Uwamahoro yahise yandika amusubiza ko adashobora gufata ikiruhuko inshingano yahawe n’Inteko Rusange zo kuyobora ibikorwa by’amatora zitararangira.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo