Gusinyisha Diarra bitumye AFC Leopards yitegura kurega Rayon Sports muri FIFA

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 21.07.2016 saa 12:15

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha amasezerano mashya y’umwaka Ismaila Diarra wari waranasinyiye amezi 18 AFC Leopards yo muri Kenya ubu iki kibazo kikaba kigiye kugezwa muri FIFA.

Ismaila Diarra ukomoka muri Mali yaje mu Rwanda shampiyona y’umwaka ushize igeze mu mukino yo kwishyura azanywe n’uwari umutoza wa Rayon Sports Yvan Jacky Minnaert wari waranamutoje muri Mali ahabwa amasezerano y’amezi atandatu gusa.

Nyuma y’uko uyu mukinnyi yigaragaje cyane akarangiza shampiyona atsinze ibitego 12, mu gikombe cy’Amahoro agahembwa nk’uwatsinze ibitego byinshi harimo n’icyo ku mukino wa nyuma yatsinze APR FC gihesha iyi kipe igikombe yaherukaga mu myaka 12, ubuyobozi bwahise butangira kumureshya ngo ahagume nubwo yari yaramaze gusinya muri AFC Leopards.

Nk’uko Yvan Jacky Minnaert yabitangaje, byari biteganyijwe ko uyu mukinnyi agera muri Kenya kuwa Mbere tariki 18 Nyakanga 2016 nyuma y’umunsi umwe shampiyona irangiye ariko baramutegereje baraheba.

ivan Minnaert niwe wazanye Ismaila Diarra
Ivan Minnaert niwe wazanye Ismaila Diarra

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu nibwo byamenyekanye ko uyu mukinnyi yamaze kongera amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports nyuma y’ibiganiro bikomeye byari bimaze hafi ibyumweru bibiri nk’uko byemejwe n’umunyamabanga wayo, Gakwaya Olivier.

Gakwaya we yagize ati “Yongereye amasezerano y’umwaka umwe ariko ntibizabatangaze n’ejo agiye kuko amwemerera kuba yagenda igihe cyose abonye ikipe imushaka kandi yemera gutanga ibisabwa.”

Abajijwe niba bari bazi ko uyu mukinnyi afite amasezerano yamaze gusinya mu yindi kipe, Gakwaya yagize ati “Icyo yatubwiye ni uko bumvikanye ariko ibyo bamusezeranyije ajya gusinya bari banze kubimuha bityo yanga kujyayo.”

Yvan Minnaert wari wasinyishije uyu mukinnyi, yavuze ko yamenye ko yamaze kongera amasezerano muri Rayon Sports ariko ibyo bakoze ari amakosa akomeye adashobora kwihanganirwa ari nayo mpamvu umunyamategeko w’ikipe yahise atangira gukurikirana ndetse vuba bikaba bigomba kugera muri FIFA.

Umuyobozi wa AS Leopard Asava Kadima yahise avuga ko byanze bikunze bazarega uyu mukinnyi nk’uko yabitangarije Goal.com.Yagize ati “Birababaje kuba Diarra ari gushaka kongera amasezerano muri Rayon Sports kandi azi ko yadusinyiye amasezerano mu buryo bwemewe n’amategeko.ntitwakwihanganira umukinnyi usinya amasezerano mu makipe abiri. Twabishinze abanyamategeko bacu, kandi bigomba kugezwa muri FIFA.”

FERWAFA yatangaje ko yamaze gusubika ibyangombwa bijyana Diarra muri Kenya kuko yamaze kongera amasezerano muri Rayon Sports.Mugabe Bonny, umuvugizi wa FERWAFA yagize ati:”Twamaze guhagarika ibyangombwa bimujyana muri Kenya kuko yongereye amasezerano muri Rayon Sports yasinye amasezerano y’umwaka umwe.”

Ismaila Diarra wahembwaga ibihumbi 350 by’amafaranga y’u Rwanda kuwa mbere byari byavuzwe ko ibiganiro na Rayon Sports byanze ndetse ashobora kugenda ariko nyuma yo guhabwa miliyoni umunani zuzuye n’umushahara wa miliyoni buri kwezi nk’uko amakuru yatangajwe  abyemeza akaba yemeye kuhaguma.

Ikibazo cya Diarra kije nyuma y’iminsi mike nubundi Rayon Sports isinyishije myugariro Imanishimwe Emmanuel wari waramaze na we gusinyira AFC Leopards nubwo nyuma uyu yaje guhindukira asinyira na APR FC ubu ikirego kikaba kikiri muri Ferwafa.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo