Gikundiro Forever mu rugamba rwo guteza imbere Rayon Sports

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 20.05.2018 saa 11:00 |

Mu nama y’inteko rusange ya Gikundiro Forever Group, abanyamuryango banzuye ndetse banafatiramo imyanzuro y’imishinga izazamura kurushaho inkunga bateraga Rayon Sports ndetse banuzuza inzego z’aho abaziyoboraga bagiye mu zindi nshingano.

Ni inama yari iyobowe na Perezida wa Gikundiro Forever, Nsekera Muhire Jean Paul, ibera mu Murenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali.

Inama yatangiye abanyamuryango bishimira ibyagezweho umwaka w’imikino ushize ndetse banamurikirwa uko umutungo wabo uhagaze. Abanyamuryango kandi bishimiye igihembo baheruka kwegukana nka Fan Club ya mbere yahize izindi. Ni igihembo bahawe mu birori bya Rwanda Sports Awards 2018 tariki 30 Werurwe 2018.

Mbere yo gutangira inama rusange bishimiye igihembo bahawe cya Fan Club yahize izindi..
Bagihawe inshuro ebyiri zikurikiranya

Gikundiro Forever yahembwe nka Fan Club y’umwaka ihigitse Online Fan Club ifana APR FC, March Generation ifana nayo Rayon Sports, Green Brigade ifana Kiyovu Sports na Zone 1 ifana APR FC. Ni igihembo Gikundiro Forever imaze kwegukana inshuro ebyiri  zikurikiranya.

Perezida wa Gikundiro Forever Muhire Jean Paul yashimiye abanyamuryango umurava bakorana mu kuba hafi ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ibindi bikorwa bakora byo kubaka igihugu harimo gufasha abatishoboye ndetse no kwitabira gahunda za Leta.

Perezida wa Gikundiro Forever, Nsekera Muhire Jean Paul

Gikundiro Forever ni rimwe mu matsinda akunda kwitabira cyane Siporo rusange itegurwa n’Umujyi wa Kigali izwi nka ’Car Free day’ iba kabiri mu kwezi.  Perezida Muhire yagize ati ” Ndashimira buri umwe ku bw’ubwitange bwe akomeje kugaragaza mu guteza imbere Rayon Sports ndetse no guteza imbere igihugu cyacu muri rusange…Ikipe dufana iradukeneye kandi tuzakomeza kuyiba inyuma kuko si umuntu umwe ku giti cye uzayubaka ahubwo izubakwa n’amaboko y’abafana bayo badahwema kuyitangira no kuyiba inyuma.

Abanyamuryango ba Gikundiro Forever Group kandi banakoze amatora yo kuzuza imyanya y’abagiye mu zindi nshingano zitakibemerera kuboneka umunsi ku wundi.

Maniriho Jean De Dieu ushinze umuco na Siporo
Me. Didier Cyubahiro, umunyamategeko wa Gikundiro Forever Group
shimwe Prince ukuriye ’Discipline’
Muhire Jean Paul (i bumoso), Perezida wa Gikundiro Forever na Fista Jean Damascene watorewe kumwungiriza

Fista Jean Damascene yatorewe kuba Visi Perezida asimbuye Kubwimana Alain wagiye kwiga mu Bufaransa. Uwitwa Sam Nshimiyimana yasimbuye Fista Jean Damascene mu kanama k’ubujurire. Jean De Dieu Maniraho yatorewe kuyobora urwego rwa Siporo n’umuco muri Gikundiro Forever. Maniraho yari asanzwe ari mu kanama gashinzwe kugenzura uko umutungo wa Fan club ukoreshwa. Ni umwanya yasimbuweho na Musafiri Gilbert. Murekeyisoni Fanny na Nzabonimpa Jean Claude Simpson batorewe kujya mu kanama ka ’Discipline’ basimbura Eloi Gakunda na Barahira Fidela bagiye mu zindi nshingano.

Nshimiyimana Emmanuel ’Matic’, umunyamabanga wa Gikundiro Forever

Nshimiyimana Emmanuel bakunda kwita Matic , umunyamabanga wa Gikundiro Forever yatangaje ko inzego bavuguruye zizakomeza kubafasha kurushaho kunoza imishinga yo kurushaho guteza imbere Rayon Sports.

Yagize ati ” Gikundiro Forever ifite imishinga myinshi yemeje yo kurushaho guteza imbere Rayon Sports. Bariya bongerewe muri iriya myanya ni abazadufasha kurushaho kugera kuri iyo mishinga migari twiyemeje kandi tukaba twanayigiye muri iyi nama ndetse tuyimurikira abanyamuryango.Mu minsi ya vuba iyo mishinga iraba itangiye kujya hanze ninabwo izagera ku bantu. Nyuma y’uko tubonye ubuzima gatozi, dufite byinshi tuzakora kandi byagutse bizadufasha kongera ibyo twageneraga Rayon Sports nka fan Club yayo. Duteganya ko bizagera ku rwego rwo hejuru kuko byakorewe inyigo neza kandi n’abanyamuryango barayemeje. 

Abanyamuryango batanze ibitekerezo binyuranye byunganira imishinga yateguwe n’ubuyobozi

Gikundiro Forever ni Fan Club igizwe n’abanyamurwango barenga gato 150 bari mu mpande zose z’igihugu. Yashinzwe muri 2013, ikaba izwiho guherekeza ikipe ya Rayon Sports aho yagiye hose ndetse no mu mahanga. Niyo Fan Club yazanye uburyo bw’imifanire bugezweho ndete ni nayo yazanye gahunda yo kuririmba indirimbo yubahiriza ikipe ya Rayon Sports bita ’Rayon ni wowe dukunda’.

Uwineza Appolinalie ushinzwe umutungo yamurikiye abanyamuryango uko uhagaze

Umwe mu myanzuro yavuye muri iyi nama ni uko iyi ndirimbo izahabwa Chorale de Kigali ikayiririmba mu buryo bw’umwuga ikajya ikoreshwa mu buryo bunoze kurushaho kuri Stade zo mu Rwanda no hanze igihe Rayon Sports igiye gukina.

Gikundiro Forever kandi niyo Fan Club inafite ubuzima gatozi buyemerera gukorera mu Rwanda nk’umuryango wigenga.

Amafoto :

Sam Nshimiyimana watorewe kujya mu kanama k’ubujurire
Fanny watorewe kujya mu kanama gashinzwe ikinyabupfura
Claude Simpson na we watorewe kujya mu kanama gashinzwe ikinyabupfura
Komite nyobozi ya Gikundiro Forever
Buri uko buri mwanya watorerwaga, hasomwaga mu ruhame amajwi y’abakandida
Uhereye i bumoso : Nzabonimpa Jean Claude Simpson, Musafiri Gilbert, Fista Jean Damascene, Fanny Murekeyisoni na Sam Nshimiyimana bongerewe mu myanya y’ubuyobozi bwa Gikundiro Forever

 

Basoje inama baririmba indirimbo yubahiriza Rayon Sports

Source : Rwandamagazine

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App