Gicumbi FC idashaka kujya mu cya kabiri irakira APR FC igihatanira igikombe

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 09.05.2019 saa 09:48

Kuri uyu wa kane ni bwo hatangira imikino y’umunsi wa 27 wa shampiyona Gicumbi FC iza kwakira APR FC mu karere ka Gicumbi ku isaha ya saa cyenda n’igice (15h30).

Ikipe ya APR FC iri ku gitutu cy’igikombe cya shampiyona nyuma yo gucibwaho na Rayon Sports bahanganye  kuko Rayon Sports FC  iri ku mwanya wa mbere n’amanota 60 ikaba irusha APR FC inota rimwe gusa kuko yo ifite amanota 59.

Gicumbi FC iza kuba iri ku kibuga cyayo na yo ishaka amanota yayifasha kuguma mu cyiciro cya mbere kugeza ubu iri ku mwanya wa 14 n’amanota 27.

Mu mukino ubanza APR FC yanganyije na Gicumbi FC ubusa ku busa

Ikipe ya APR FC imaze iminsi ititwara neza kuko nyuma yo gutsindwa na Rayon Sport 1-0 yanganyije na Kiyovu Sport ubusa ku busa  yongera gutsikira kandi inganya na As Kigali 2-2.

APR FC yagaruye Bigirimana Issa wari umaze igihe adakoreshwa, iraza kuba kandi idafite umukinnyi wo hagati Buteera Andrew ndetse na myugariro w’iburyo Ombolenga Fitina. Umukino ubanza wahuje aya makipe yombi tariki 28 Ukuboza 2018, APR FC yaguye miswi na Gicumbi FC banganya 0-0 kuri Sitade ya Kigali.

Uko imikino y’umunsi wa 27 iteganyijwe:

Kuwa Kane tariki 9 Gicurasi 2019
-Gicumbi FC vs APR FC (Gicumbi, 15h30’)

Kuwa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2019
-AS Kigali vs AS Muhanga (Stade de Kigali,15h30’)
-Kirehe FC vs Mukura VS (Nyakarambi, 15h30’)
-FC Marines vs Etincelles FC (Stade Umuganda, 15h30’)

Kuwa Gatandatu tariki 11 Gicurasi 2019
-SC Kiyovu vs Espoir FC (Mumena Stadium, 15h30’)
-Musanze FC vs Sunrise FC (Ubworoherane Stadium, 15h30’)
-Bugesera FC vs Police FC (Stade de Kigali, 15h30’)
-Amagaju FC vs Rayon Sports (Nyamagabe, 15h30’)

Tanga igitekerezo