Gatete Jimmy yongeye kuvugwa muri Football

Yanditswe na Admin ku wa 20.09.2014 saa 09:26 | Yasuwe : 1,846

Nyuma y’igihe kirekire umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rwagize Jimmy Gatete atagaragara ubu yongeye kuvugwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Gatete Jimmy yari mu ikipe y’igihugu yakinnye igikombe cy’Afurika muri Tuniyiya (2004) ari mu bantu umunani bagiye gukora amahugurwa y’ubutoza bashaka impamyabumenyi ya UEFA Licence C azatangira tariki ya 21 Nzeli kugera 12 Ukwakira 2014 mu Budage.

Gatete watsinze igitego Ghana cyatumye u Rwanda rujya mu gikombe cy’Afurika ku nshuro ya mbere mu 2004 yahagaritse gukina umupira mu 2010 ari muri Saint George muri Ethiopia ahita ajya gutura muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Gatete-jimmy

Getete yakiniye amakipe nka Mukura VS, APR FC, Rayon Sports, Police FC, Maritzburg United yo muri Afurika y’Epfo na Saint George yo muri Ethiopia.

Aya mahugurwa ngarukamwaka, azabera Koblenz yateguwe ku bufatanye na Rhénanie-Palatinat n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage hamwe na FERWAFA.

Abatoranyijwe kwitabira aya mahugurwa bakoze ikizamini, benshi bari basanzwe ari abatoza b’amasantire (centres) y’umupira w’amaguru, mu cyiciro cya kabiri, kuba barakinnye umupira w’amaguru cyangwa barabyize. Abatoza barahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20 Nzeli 2014:

Usibyye Gatete, abandi bazitabira aya mahugurwa ni; Mukahirwa Henriette, Tumutoneshe Diane, Nyiramahoro Diane, Munyeshema Gaspard, Hakizimana Jean Baptiste, Gashumba Jean Baptiste na Kwizera Jean Baptiste. Aba batoza bari muri bamwe bazifashisha mu guteza imbere shampiyona zo mu ntara zizatangira kuba umwaka ushize.

Umuyobozi wa FERWAFA, Bwana Vincent Nzamwita arateganya kwerekeza mu budage aho azaba agiye gusura intara ya Rhenanie-Palatinant ndeste n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage tariki ya 25/09/2014, mu rwego rwo gushima no kurebera hamwe ubufasha bemereye U Rwanda mw’iterambere ry’umupira w’abana bakiri bato mu ntara z’igihugu riteganya gutangira mu kwa mbere umwaka utaha.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo