Gatera Alphonse yagizwe umutoza wa Rwamagana City

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 13.05.2017 saa 09:03 |

Gatera Alphonse yagizwe umutoza mushya w’ikipe ya Rwamagana City, ahabwa inshingano zo kuyigarura mu cyiciro cya mbere, nyuma y’umwaka imanutse mu cyiciro cya kabiri, ariko ikaba ikomeje kwitwara neza.

Karinganire Ismail uyobora ikipe ya Rwamagana City aravuga ko kuwa gatatu, taliki ya 10 Gicurasi, ari bwo Gatera yasinye amasezerano na Rwamagana City, ahita atangira n’akazi, kuko yakoresheje imyitozo uwo munsi.

Gatera Alphonse

Ati “Gatera Alphonse twamaze gusinyana amasezerano ubu ni umutoza wa Rwamagana City, yungirijwe na Rubangura Omar (umaranye igihe na Rwamagana City kuko ni na we wayizamuye ubwo iheruka mu kiciro cya mbere), azarangizanya natwe iyi season (umwaka w’imikino), twamusabye ko yagarura Rwamagana City mu cyiciro cya mbere.”

Gatera Alphonse asimbuye Niyibizi Souleyman wasize Rwamagana City ku mwanya wa kabiri, biyihesha uburenganzira bwo gukomeza guhatanira gusubira mu cyiciro cya mbere, niramuka yitwaye neza mu mikino ya ¼ na ½ .

Gatera Alphonse yaherukaga gutoza ubwo yari mu ikipe ya Espoir Fc umwaka w’imikino wa 2015 – 2016, none yongeye kugaruka atoza Rwamagana City yatandukanye na Niyibizi Souleyman wanditse ibaruwa asezera avuga ko ari ku mpamvu ze bwite.

Umukino utaha, Rwamagana City izasura Nyagatare Fc taliki ya 20 Gicurasi i Musheri.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App