Gasogi United yatsinze La Jeunesse FC ikomeza kuyobora icyiciro cya kabiri

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 03.02.2019 saa 17:42

Ikipe ya Gasogi United yatsindiye La Jeunesse FC, iwayo ibitego bibiri ku busa ikaba ikomeje kuyobora urutonde ari nako yuzuza imikino umunani imaze idatsindwa.

Byari biteganyijwe ko uyu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri ubera kuri Stade Mumena ugatangira saa 15:30 ariko watangiye saa 15:49 kuko imodoka y’imbangukiragutabara yazanywe n’ikipe ya La Jeunesse FC yakiriye umukino itari ifite umuganga wafasha mu buvuzi bw’ibanze kandi biri mu mategeko ya Ferwafa agenga amarushanwa.

Gasogi United yorohewe n;uyu mukino

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles bita KNC yahise asaba ko haboneka umuganga wabyize, atumizwa ku bitaro bya ‘Polyclinique La Medicale’ ahazwi nko kwa Kanimba kuko ariho La Jeunesse FC yari yakodesheje imbangukiragutabara, umukino ubona gutangira. Abitabiriye uyu mukino basabwaga kwishyura amafaranga 500 Frw, ibintu bitamenyerewe muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri byatangijwe na Gasogi United, ku mikino yakiriye none n’amakipe yayakiriye yatangiye kujya yishyuza.

Ba kapiteni bombi n’abasifuzi

Wari umukino unogeye ijisho waranzwe no guhererekanya neza kw’abakinnyi ba Gasogi United batozwa na Lomami Marcel wahoze ari umutoza wungirije muri Rayon Sports. Byatumye ibona ibitego bibiri hakiri kare, ku munota 29 n’uwa 33 byombi byatsinzwe na Habimana Yves w’imyaka 20, akaba ari rutahizamu watsinze ibitego byinshi kurusha abandi muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri umwaka ushize ubwo yakinaga muri AS Muhanga.

Habimana yahise yuzuza ibitego bitandatu mu mikino itatu gusa, arushwa igitego kimwe na Harindintwari Jean Claude wa Vision FC uyoboye urutonde rwa ba rutahizamu bafite ibitego byinshi mu cyiciro cya kabiri.

Umuyobozi wa Gasogi United KNC n’umutoza wayo Lomami Marcel

Nyuma y’uyu mukino KNC yahamije ko abona ikipe ye iri mu nzira igana mu cyiciro cya mbere aho inzozi ze zizaba zibaye impamo. Ati “Uko umunsi utashye abakinnyi banjye baragenda bamenyerana kandi bagaragaza umupira mwiza. Turatsinda imikino tubikwiye kandi tugeze ku munsi wa munani tutaratsindwa. Ni umusaruro w’igihe tumaze twubaka ikipe twifuza ko yazamuka mu cyiciro cya mbere umwaka utaha.”

Yakomeje agira ati “Mu mikino yo kwishyura nibwo tuzamenya niba ibyo twifuje tuzabigeraho kuko dutegura umukino nyuma y’undi niyo mpamvu ntavuga byinshi ku kuba mbona ikipe yanjye izazamuka. Haracyari kare ariko turi mu nzira nziza.”

Uyu mukino warangiye Gasogi United itsinze La Jeunesse FC 2-0 watumye ikomeza kuyobora urutonde rw’itsinda ‘A’ muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri n’amanota 19, ikurikiwe na Vision FC ifite 16 naho ASPOR FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 14.

Tanga igitekerezo