Gasogi United na Hopes FC nizo ziyoboye igice cya mbere cya shampiyona

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 26.02.2019 saa 09:38

Imikino ya shampiyona ihuza amakipe yo mu Cyiciro cya Kabiri mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda, yaraye isoje igice cya mbere Gasogi United n’ikipe Hopes FC zisoza iki gice ziyoboye amatsinda yombi, Gasogi United iyobora itsinda A mu gihe Hopes FC yayoboye itsinda B.

Umunsi wa nyuma w’igice cya mbere cy’iyi shampiyona wakinwe mu mpera z’icyumweru cyashize, ikipe ya Gasogi United yo mu itsinda A itsinda ikipe ya Esperance FC 3-0 mu mukino waberaga ku Mumena. Ni ibitego bibiri (2) byatsinzwe na Nkubana Marc n’igitego kimwe (1) cyatsinzwe na Noah Gashugi.

Abakinnyi ba Gasogi United

Mu yindi mikino yabaye mu itsinda A, ikipe ya Vision FC yatsinze ikipe ya Sorwathe FC ibitego 3-1, Gasabo United inganya igitego 1-1 na SEC FC, Vision FC itsinda Aspor 2-0, Akagera FC inganya 0-0 na La Jeunesse FC mu gihe Rugende FC yibitseho intsinzi y’igitego 1-0 kuri UR FC.

Gasogi United iyoboye urutonde mu itsinda A n’amanota 29, ku mwanya wa 2 haboneka ikipe ya Vision n’amanota 28 ku mwanya wa Gatatu ni Sorwathe n’amanota 21 mu gihe Aspor FC iri ku mwanya wa 4 n’amanota 17.

Mu itsinda B, ikipe ya Hope FC yujuje intsinzi ya Karindwi itsinze Intare FC ku bitego 2-0, ikipe ya Rwamagana FC itera mpaga Gitikinyoni FC itarabonetse, Unity FC itsinda Interforce 1-0 mu gihe Heroes FC yabonye amanota 3 ku bitego 2-0 kuri Miroplast mu gihe ku Cyumweru Etoille de l’Est yatsinze United Stars 3-0.

Ikipe ya Hopes FC iyoboye itsinda B n’amanota 22 irusha amanota 2 mukebe wayo intare FC mu gihe Heroes FC , Rwamagana City , Etoille de l’Est FC zifite amanota 18 zigatandukanywa n’ibitego.

Imikino yo kwishyura mu gice cya Kabiri izatangira gukinwa tariki ya 9 Werurwe 2019.

Tanga igitekerezo