Gasogi United ikiyoboye icyiciro cya kabiri yanyagiye Akagera FC

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 28.01.2019 saa 17:25

Umunsi wa karindwi wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Rwanda wasize ikipe ya Gasogi United ikomeje kuyobora itsinda ‘A’ nyuma yo kunyagira ikipe ya nyuma muri iryo tsinda, Akagera FC ibitego 5-0, i Nyamirambo.

Mu mukino wabaye kuri icyi Cyumweru, Gasogi United itozwa na Lomami Marcel wahoze ari umutoza wungirije wa Rayon Sports yagiye muri uyu mukino ifite icyizere kuko mu mikino itandatu yawubanjirije, yatsinzemo itanu, inganya umwe.

Gasogi United

Akagera FC yo yari itaratsinda cyangwa ngo inganye na rimwe kuko nta nota irabona mu itsinda ‘A’ ihuriyemo na Vision JN FC, Esperance FC, Vision FC, UR FC, Aspor FC, Gasogi United, Gasabo United, SEC FC, La Jeunesse, Rugende FC na Sorwathé FC.

Gasogi United ya Kakooza Nkuliza Charles cyangwa ’KNC’ yinjiye mu mukino neza inabona ibitego bibiri mu gice cya mbere, byatsinzwe na rutahizamu Habimana Yves.

Mu gice cya kabiri ntabwo biraye, bakomeje gusatira banabona ibindi bitatu birimo kimwe cya Habimana Yves na bibiri bya Prosper Rugangazi bita Langue.

Akagera FC

Ibitego 5-0 byafashije Gasogi United kuguma ku mwanya wa mbere n’amanota 19 mu mikino irindwi, naho Akagera FC yo iguma ku mwanya wa nyuma.

Uko imikino yose y’icyiciro cya kabiri yageze

Itsinda ‘A’

• Vision JN FC 3-1 Esperance FC
• Vision FC 6-0 UR FC
• Aspor FC 3-0 Gasabo United
• SEC FC 0-1 La Jeunesse
• Rugende FC 0-1 Sorwathe FC
• Gasogi United 5-0 Akagera FC

Itsinda ‘B’

• Heroes FC 0-0 Rwamagana City
• Miroplast FC 0-2 Unity FC
• Gitikinyoni FC 1-5 Etoile de l’est FC
• Intare FC 0-3 Pepiniere FC
• United Stars 0-3 Hope FC

Tanga igitekerezo