Free State Stars yatije Olivier Kwizera mu cyiciro cya kabiri muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 14.01.2018 saa 00:01

Nyuma yo gusinya muri Free States yo mu cyiciro cya mbere muri Afurika y’Epfo murri Nyakanga 2017, umunyezamu Olivier Kwizera wahoze muri APR FC na Bugesera FC yatijwe amezi atandatu mu cyiciro cya kabiri muri Mthatha Bucks FC.

Babinyujije ku rubuga rwabo freestatestars.co.za, Free State Stars itozwa na Luc Eymael wabaye umutoza wa Rayon Sports yatangaje ko yaguze umukinnyi umwe, Umunyekongo Harris Tchilimbou avuye AC Leopards mu gihe abandi bakinnyi batatu barimo umunyezamu Kwizera Olivier  batijwe.

Kwizera Olivier

Muri iri tangazo, Free State Stars yashyize hanze yavuze ko nyuma y’imvune y’ivi y’uyu munyezamu w’Umunyarwanda bahisemo kumutiza mu cyiciro cya kabiri, National First Division (NFD) mu rwego rwo kubona umwanya uhagije wo gukina. Bagize bati “ Kwizera Olivier w’imyaka 22 yatijwe amezi atandatu muri Mthatha Bucks FC nyuma y’imvune y’igihe kirekire yagize mu ivi.”

Mthatha Bucks ni iya 15 mu makipe 16 (irarusha inota rimwe iya nyuma) agize shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Afurika y’Epfo aho mu mikino 16 yakinnye yatsinzemo itatu itsindwa umunani.

Umuzamu Kwizera Olivier 

Kwizera asanzemo abanyezamu babiri Abanyafurika y’Epfo Siya Mngoma na Luvo Nkala wakiniye Orlandp Pirates. Akaba afite akazi gakomeye mu izamu ry’iyi kipe imaze gutsindwa ibitego 25 yo itsinze 16 gusa no kuyivana mu makipe ashobora kumanuka mu cyiciro cya gatatu. Kuri uyu wa Gatandatu, Mthatha Bucks yakiriye  Royal Eagles ya 14 ku rutonde ibarusha inota rimwe.

Kwizera Olivier yerekeje muri Free State Stars muri Nyakanga 2017 avuye muri Bugesera FC yari amazemo umwaka umwe nyuma yo kuva muri APR FC asinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo