FIFA yasabye ko stade y’i Rusizi n’i Gicumbi zatangira kubakwa muri Kamena

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 27.02.2018 saa 11:03 |

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) ryasabye Maroc kuba ihagaritse ibikorwa yafashagamo ibihugu kuko bihabanye n’amategeko mu gihe iki gihugu kiri gusaba kwakira igikombe cy’Isi 2026 ibizatuma ama stade ya Rusizi na Gicumbi yagombaga kubakwa muri Mata bategereza muri Kamena 2018.

Muri Mutarama 2018 nibwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryari ryemeje ko ku bufatanye na Maroc hagiye kubakwa stade ya Gicumbi na Rusizi zizaba zishobora kwakira abantu 3000 ; iyi mirimo ikaba yagombaga gutangira muri Mata 2018.

Imirimo yo kubaka stade ya Gicumbi ku nkunga ya Maroc yavuye muri Mata ishyirwa muri Kamena

Ikinyamakuru The New York Times cyatangaje ko FIFA yandikiye amashyirahamwe ya Maroc na USA-Canada-Mexique babamenyesha ko kuba bari gusaba kwakira igikombe cy’Isi cyo mu 2026 batagomba kugaragara mu bikorwa byo gufasha anadi mashyirahamwe kuko bifatwa nka ruswa.

Iki kinyamakuru kivuga ko Umunyamabanga wa FIFA, Fatma Samoura yandikiye ibaruwa y’impapuro esheshatu ibi bihugu biri gusaba kwakira igikombe cy’Isi n’anadi mashyirahamwe ko bibujijwe kwakira inkunga.Yagize ati “ Nta gihugu kigomba kwakira ubufasha bwaba ubwa tekiniki cyangwa ubugamije iterambere buvuye kuri ibi bihugu bisaba kwakira igikombe cy’Isi kuko binyuranyije n’amategeko.”

Amakuru atugeraho ni uko nyuma ya kongere ya CAF yabaye muri Mutarama 2018, FIFA imaze kwandikira kabiri amashyirahamwe ibamenyesha ko muri iki gihe batemerewe kwakira ubufasha bwose bw’ibihugu byifuza kwakira igikombe cy’Isi.

Andi makuru ava muri FERWAFA akavuga ko ibikorwa byo kubaka stade ya Gicumbi na Rusizi byari biteganyijwe muri Mata byimuriwe muri Kamena nyuma y’uko hazaba hatangajwe uzakira igikombe cy’Isi kimwe no kuba nta mukinnyi wajya kuvurirwayo.

Stade ya Rusizi ni imwe mu zizubakwa bwa mbere, imirimo izatangira muri Kamena nyuma yo kumenya uzakira igikombe cy’Isi 2026

Ubufasha Maroc yageneraga amashyirahamwe nyafurika bwabaye buhagaze kugeza ubwo tariki ya 13 Kamena 2018 hazamenyekana igihugu kizakira igikombe cy’Isi gusa ku nkunga Maroc yari kugenera FERWAFA yo kubaka hotel yo yari yaramaze gutangwa ntacyayihagarika.

Mu 2017, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda na Maroc byavuguruye amasezerano bari baragiranye bongeramo kubaka stade mu turere no kuvugurura zimwe muri stade mu kuzamura ibikorwa remezo bya siporo.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App