FIFA yasabye Ferwafa kurangiza ibibazo bya Rwemalika Félicité

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 01.02.2018 saa 09:21 |

Nyuma yo kubwirwa ko yatsinzwe n’impfabusa mu matora y’Umuyobozi wa Ferwafa ataravuzweho rumwe, Rwemalika Félicité yahise ajurira anabimenyesha CAF na FIFA ko yarenganyijwe none FIFA yamaze kwandikira Umuyobozi w’akanama gashinzwe aya matora imusaba gukemura ikibazo cye vuba bishoboka.

Rwemalika Félicité yari umukandida rukumbi mu matora ya Perezida wa Ferwafa yabaye ku ya 30 Ukuboza 2017, nyuma yaho Nzamwita Vincent de Daulle umaze imyaka ine kuri uyu mwanya yari akuyemo kandidatire ye ku munota wa nyuma gusa bitangazwa ko nawe atabashije gutsinda kuko yabonye amajwi 13 muri 52 y’abatoye, andi aba impfabusa kuko impapuro zatanzwe zitanditseho.

Rwemalika

Rwemalika ntiyigeze yishimira icyo cyemezo kuko yavugaga ko hakagombye kubarwa impapuro zatanzwe zanditseho kuko bigaragara ko arizo zatoye izindi zigateshwa agaciro. Byatumye ajuririra umwanzuro w’akanama gashinzwe gutegura aya matora kemeje ko nta muyobozi ubonetse hagomba kuzategurwa andi, abimenyesha CAF na FIFA.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mutarama biciye ku Munyamabanga Mukuru Fatma Samoura, FIFA yandikiye aka kanama gakuriwe na Kalisa Adolphe usanzwe ari Umunyamabanga wa APR FC, imusaba gukemura vuba iki kibazo bitaba ibyo ikazacyikemurira.

Mu ibaruwa ndende , Fatma yibukije abagize akanama gategura aya matora ko afite amakuru yose y’uburyo amatora ya tariki 30 Ukuboza 2017 yagenze, uko uwari uhanganye na Rwemalika ariwe Nzamwita Vincent yakuyemo kandidatire ndetse n’uburyo mu nteko y’abatora 52;13 aribo batoye Rwemalika andi majwi akaba impfabusa.

Yakomeje avuga ko FIFA ikurikiranira hafi ibijyanye n’amatora y’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru hirya no hino ku Isi ariko idashobora kwivanga mu nshingano z’inzego z’ubujurire bwayo asaba akanama k’ubujurire muri Ferwafa gufata ibyemezo bikwiye vuba.

Aya matora amaze kutagaragaza Umuyobozi mushya wa Ferwafa, akanama gashinzwe kuyategura kari kemeje ko abari bariho bakomeza kuyobora mu mezi atatu y’inzibacyuho nyuma yayo hakazategurwa andi aho ababyifuza bazongera kwiyamamaza bushya ndetse mu cyumweru gishize, visi Perezida w’iri shyirahamwe, Kayiranga Vedaste yatangaje ko ayo matora azaba tariki 31 Werurwe 2018.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App