FIFA Ranking : U Rwanda ku mwanya wa 93 ku isi

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 19.09.2014 saa 09:02

Ku rutonde ngaruka kwezi rusohorwa na FIFA,ikipe y’igihugu cy’u Rwanda Amavubi yaje ku mwanya wa 93 ikaba yamanutseho imyanya umunani.

Mu kwezi kwa munani  u Rwanda rwari ku mwanya wa 101, umwanya mwiza u Rwanda rwaherukaga kubona ni uwa 78 muri Ukuboza 2008 mu gihe baherukaga mu makipe meza 100 muri Kamena 2009.

Kuva muri Gicurasi 2014 ubwo umuzungu Stephen Constantine yagirwaga umutoza w’Amavubi, u Rwanda rumaze kumanukaho imyanya 48 ruvuye kuri 134.

Nyuma y’ukwezi abaye umutoza, u Rwanda rwabaye urwa 116, muri Nyakanga ruba urwa 109 mu gihe muri Kanama rwari urwa 101 rukaba rwamanutseho imyanya 8.

Mu karere ka CECAFA, Uganda ni iya 79 ku Isi yazamutseho imyanya ibiri nyuma yo kunganya na Ghana, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yamanutseho imyanya 20 iba iya 73. Kenya ni iya 111, Tanzania 115 naho Burundi ni ubwa 130.

Muri Afurika, Algeria ni iya mbere ikurikiwe na Côte d’Ivoire, Tuniziya, Ghana na Senegal.

Kuva batwaye igikombe cy’Isi, u Budage buyoboye Isi bukurikiwe na Argentina batsindiye ku mukino wa nyuma, Colombia ni iya gatatu, u Buholandi ubwa kane naho u Bubiligi ni ubwa gatanu.

Brazil iri ku mwanya wa  6, Espagne 8, u Bufaransa 9 naho u Bwongereza ni ubwa 18. Nta kipe nshya yinjiye cyangwa ngo isohoke mu makipe 10 ya mbere ku Isi.

Urutonde  rw’Ukwakira ruzajya hanze tariki ya 23 Ukwakira 2014.

Imwe mu myanya myiza u Rwanda rwagize:

Mutarama 2006 : 90

Kanama 2008 : 83

Nzeli 2008 : 85

Ukuboza 2008  : 78

Mutarama 2009 : 91

Gashyantare 2009 : 86

Gicurasi 2009 : 84

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo