FERWAFA yateye utwatsi icyifuzo cya AS Kigali

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 26.10.2017 saa 20:00

Nyuma yo gutsindwa na APRFC ibitego 2-1, AS Kigali ikavuga ko igitego cya kabiri cyatsinzwe n’umukinnyi waraririye, FERWAFA yabasubije ko nta cyahinduka ku byavuye mu mukino keretse wenda umusifuzi ahanwe.

Ku munsi wa kabiri wa gatatu wa shampiyona, APR FC yabonye igitego cy’intsinzi gitsinzwe na Twizeyimana Martin Fabrice, AS Kigali yemeza ko uyu mukinnyi yari yaraririye ntasifurwe n’umusifuzi wungirije Hakizimana Ambroise. AS Kigali yari yandikiye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda isaba ko inzego zibishinzwe zasuzuma iby’icyo gitego zigafata icyemezo kibarenganura hakurikijwe amategeko agenga umupira w’amaguru.

Kuri uyu wa Kabiri ni bwo Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Uwamahoro Tharcille Latifah yasubije ko byashyirikijwe Komisiyo y’imisifurire ngo isuzume niba harabayeho kwibeshya mu kwemeza icyo gitego.Yagize ati “ Ariko turabibutsa ko nubwo basanga umusifuzi yaribeshye bakamufatira ibihano bidashobora guhindura uko umukino warangiye.”

Icyemezo cy’umusifuzi gishobora kuvuguruzwa?

Hari imwe mu mikino yagiye iteshwa agaciro inasubirwamo kubera amakosa y’umusifuzi, uheruka ni uwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2018 mu Burusiya wahuje Senegal na Afurika y’Epfo. Mu Gushyingo 2016, Afurika y’Epfo yatsinze Senegal ibitego 2-1, muri uyu mukino umusifuzi Jospeh Lamptey yatanze penaliti itaravuzweho rumwe, uyu musifuzi ahagarikwa ubuzima bwose, umukino uzasubirwamo.

Muri 2005, mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2006 mu Budage hagati ya Uzbekistan na Bahrain wateshejwe agaciro usubirwamo aho umusifuzi yahaye penaliti Uzbekistan yemeza igitego mu gihe umukinnyi wa Uzbekistan yari mu rubuga rw’amahina bayitera.

Gusa ibaruwa ya Ireland mu 2009 yasabaga FIFA ko umukino n’u Bufaransa wasubirwamo ubwo Thierry Henry yari amaze gutsinda igitego n’ukuboko yateshejwe agaciro hagendewe ku itegeko rya gatanu ry’umukino rireba abasifuzi.

FIFA yasubije Ireland ko itegeko ryumvikana rya gatanu rigenga umupira w’amaguru, aho icyemezo cyafashwe n’umusifuzi yemeza igitego n’uko umukino warangiye, ntibikorwaho.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo