Ferwafa yasubije Rayon Sports ku kibazo cy’umusifuzi Ndagijimana

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 19.12.2018 saa 00:01

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryasubije ikipe ya Rayon Sports yari yanditse isaba ko umusifuzi Ndagijimana Theogene yasabwa ibisobanuro bw’imyitwarire yagize ku mukino wahuje APR FC na Rayon Sports,ivuga ko ngo amashusho yafashwe kuri icyo gitego atafashwe kinyamwuga bityo umwanzuro w’umusifuzi wahawe agaciro.

Tariki 13 Ukuboza 2018, ikipe ya Rayon Sports yareze umusifuzi wo ku ruhande Ndagijimana Theogene muri FERWAFA imushinja iteka kwanga ibitego biri byo iyi kipe iba yatsinze bityo bakaba basaba FERWAFA ko itazongera kumushyira ku mikino y’iyi kipe.

Hari nyuma y’igitego yanze ubwo Rayon Sports yatsindwaga na APR FC 2-1 ku mukino wo ku munsi wa 8 wa Shampiyona. Icyo gihe umusifuzi Ndagijimana Theogene wari ku ruhande yanze igitego cya 2 cya Rayon Sports cyatsinzwe na Michael Sarpong.

Bukeye bwaho nibwo Rayon Sports yandikiye yandikiye umunyabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA isaba ko babasabira uwo musifuzi ibisobanuro.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukuboza 2018 FERWAFA yasubije Rayon Sports. Ibaruwa y’igisubizo cyahawe Rayon Sports yanditswe na Uwayezu Francois Regis, umunyamabanga wa FERWAFA.

Iragira iti ” Dushingiye ku ibaruwa yanyu yo ku wa 13/12/2018 mwatwandikiye mudusaba ko twasaba ibisobanuro ku musifuzi muvuga ko yitwaye nabi ku mukino wa APR FC vs Rayon Sports FC wakinywe tariki 12/12/2018, nyuma yo kugeza icyo kibazo kuri komisiyo ishinzwe imisifurire muri FERWAFA, iyo komisiyo yahise iterana ku wa 14/12/2018 iyobowe na Perezida wayo Gasingwa Michel, isuzuma ikibazo mwatugejejeho kirebana n’igitego cyanzwe hagaragajwe ko umukinnyi yaraririye (Hors jeu).”

Komisiyo y’imisifurire muri FERWAFA yanzuye ko ” Nyuma yo gusesengura amashusho ya Azam TV, yasanze ayo mashusho atarafashwe ku buryo bw’ubunyamwuga bugaragaza uko abakinnyi bahagaze ugereranyije n’umurono w’izamu ushingirwaho m’ukureba no guhana kurarira igihe umukinnyi wa Rayon Sports (Sarpong) yajyaga gukina umupira yari ahawe na mugenzi we (Iradukunda Eric).

Itegeko rivuga ko umukinnyi ahanirwa kurarira iyo agiye gukina umupira ahawe na mugenzi we kandi kimwe mu bice by’umubiri we uretse ukuboko , cyarenze umukinnyi ubanziriza uwa nyuma wugarira (second last defender) mu gihe umupira wavaga kuri mugenzi we usatira.

Hari hakenewe ishusho rica umurongo rifatiwe inyuma y’umusifuzi wo ku ruhande (Ndagijimana Theogene ) ryagombaga kugaragaza uko ibice by’umubiri by’umukinnyi usatira wa Rayon Sports n’uwugarira wa APR FC byari bihagaze igihe umupira wavaga ku kirenge cy’umukinnyi wa Rayon Sports wari uwutanze.

Mu rwego rwa tekiniki , iyo ibyo bitagaragara , icyemezo cy’umusifuzi gihabwa agaciro kuko ariwe uba uhagaze m’uburyo bwiza bumufasha kubona ibyavuzwe haruguru.”

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo