Ferwafa yasubije Rayon Sports ko umukino wayo na Musanze utazabera kuri Stade Amahoro

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 15.05.2019 saa 13:53

Ikipe ya Rayon Sports yari imaze iminsi yandikiye Ferwafa iyimenyesha ko yifuza kwakirira imikino ibiri isigaye kuri Stade Amahoro, yamenyeshejwe ko ikibuga kitaboneka

Kuri uyu wa mbere tariki 13/05/2019 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yari yandikiye Ferwafa iyimenyesha ko yifuza kwakirira imikino ibiri isigaye kuri Stade Amahoro, ariko Ferwafa yabamenyesheje ko ikibuga kitaboneka.

Umukino wa Rayon Sports na Musanze wagumye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu

Mu ibaruwa Ferwafa yandikiye Rayon Sports, yabamenyesheje ko ikibuga cya Stade Amahoro muri iyi minsi hari indi mirimo iri kuhakorerwa ku buryo icyo kibuga kitaboneka, bityo imikino ibiri bazakiramo Musanze na Marines ikazabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ibaruwa Ferwafa yandikiye Rayon Sports iyisubiza :

Tanga igitekerezo