Ferwafa yanze ubusabe bwa As Muhanga yemerera Kiyovu kugaruka mu cya mbere

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 03.08.2017 saa 18:23 | Yasuwe : 91

Nyuma y’uko ikipe y’Isonga FC  itangaje ku mugaragaro ko itazakina icyiciro cya mbere, AS Muhanga yahise yihutira kubaza niba koko Isonga yasezeye kuko nk’uko amategeko y’inama y’inteko rusange abiteganya ko hazamuka ikipe yakurikiye Isonga, Ferwafa rero ikaba yamaze kuzamura Kiyovu Sports yari yamanutse mu cya kabiri.

Kuri uyu wa kane nibwo akanama ka FERWAFA kateranye kiga ku mwanzuro Isonga yafashe wo kutazamuka mu cya mbere ndetse no kureba ikipe izayisimbura. Iyi nama yarangiye yemeje ko Kiyovu ariyo izasimbura Isonga.

Kiyovu Sports igarutse mu cyiciro cya mbere

Ibi bisa no kwica amategeko nkana utaretse n’umupira muri rusange, kuko ubundi itegeko rigenga amarushanwa ryatowe n’inama y’inteko rusange nk’uko ryavuguruwe muri 2015, ingingo ya 10 mu gika cya 3 rivuga ko iyo ikipe yanze kuzamuka mu cyiciro runaka kandi yujuje ibisabwa ntishobora kwizera kuzamuka mu bihe bibiri biri imbere kabone niyo yaba yabitsindiye, iyo bigenze gutyo ikipe yayikurikiye niyo izamuka.

Iri tegeko ryateshejwe agaciro risimbuzwa iry’icyiciro cya kabiri ritigeze ritorwa n’abanyamuryango ba FERWAFA nk’uko bamwe babitangarije Makuruki ariko bakaba banze ko amazina yabo ajya ahagaragara. Iryo tegeko ngo rivuga ko iyo ikipe yanze kuzamuka mu cyiciro cya mbere isimbuzwa iyabanjirije iya nyuma mu cya mbere yari yamanutse mu cya kabiri (iyi ikaba ari Kiyovu.).

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App