FERWAFA yanze gusubika umukino wa Rayon Sports na Etincelles

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 01.04.2018 saa 07:51

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryamaze kwandikira ibaruwa Rayon Sports ritesha agaciro icyifuzo cyayo cyo gusubika umukino w’igikombe cy’Amahoro yagombaga Etincelles FC ku wa Mbere, kugira ngo bitegure neza Costa Do Sol muri CAF Confederations Cup.

Benshi mu bakunzi ba Rayon Sports ndetse n’abayobozi bayo batangaye nyuma y’uko FERWAFA itesheje agaciro icyifuzo cyabo cyo gusubika uyu mukino uteganyijwe ku wa mbere, aho bagarutse ku kuba ikipe ya APR FC yarafashijwe mu minsi ishize bakayisubikira umukino wa shampiyona yari ifite mu rwego rwo kwitegura Djoliba AC mu minsi ishize.

Mbere yo gukina na Aspor ikipe ya Rayon Sports yandikiye FERWAFA iyisaba kwegeza imbere Uyu mukino kugira ngo bazabone uko bakina na Etincelles FC hakiri kare FERWAFA irabyanga none yategetse ko bagomba kwerekeza I Rubavu ku wa mbere kandi bafite umukino na Costa Do Sol ku wa Gatanu.

Gukina na Etincelles FC ku wa mbere bizabangamira Rayon Sports mu myiteguro ya Costa Do Sol,kuko nibamara gukina uyu mukino bizagora umutoza Minnaert kongera gutegura imyitozo,kuko ku wa Kabiri abakinnyi bashobora kubona ikiruhuko kubera umunaniro bikaba ngombwa ko bakora imyitozo ku wa 3 no ku wa Kane.

Iki cyemezo cyongeye guteza akavuyo hagati ya FERWAFA na Rayon Sports cyane ko abakunzi bayo bavuga ko bagombye guhabwa amahirwe nk’ayo APR FC yahawe mbere yo gukina na Djoliba AC mu mukino wo kwishyura yasezerewemo.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo