Ferwafa yafatiye umwanzuro amakipe ashakira gutera mpaga mu myambaro

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 13.05.2019 saa 21:04

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, buvuga ko ikibazo cy’amakipe ategana imyambaro kugira ngo aterane mpaga cyafatiwe umwanzuro, aho guhera mu mwaka utaha w’imikino kizatazongera kugaragara.

Mu Rwanda cyane muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, hamaze igihe hagaragara gutegana imyambaro ku makipe, aho ikipe yakiriye ikora uko ishoboye ikambara amabara ameze nk’ay’ikipe yasuye kugira ngo nibura imyenda yo kwambara ize guterwa mpaga.

Mukura VS yatiye imyenda igeze i Nyagatare

Muri uyu mwaka w’imikino wa 2018/2019, AS Muhanga yatumye Gicumbi FC ikinana imyenda ya Real Madrid, Sunrise FC ituma Mukura Victory Sports yambara imyenda y’ikipe y’abasaza y’i Huye, Gicumbi FC ituma Bugesera FC ijya gutira imyenda abanyeshuri mu gihe Musanze FC yatumye Kirehe FC ikinisha imyenda y’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

Visi Perezida wa FERWAFA, Habyarimana Marcel, yatangaje ko iki kibazo cyamaze gufatirwa umwanzuro, aho guhera mu mwaka utaha w’imikino bitazongera kugaragara muri shampiyona.

Yagize ati” Twemeje ko muri Komisiyo ishinzwe Amarushanwa batangira kubishyira mu bikorwa, mbere y’uko shampiyona itangira buri kipe igomba kugaragaza amabara y’imyenda izajya yambara. Muzi ibibazo twagiye duhura nabyo muri iyi shampiyona ariko byaratwigishije, biriya nta bunyamwuga burimo. Tuzatangirana n’umwaka utaha, tugomba guhindura iyi myumvire n’imikorere.”

Aha Bugesera FC yahuye n’uruva gusenya ubwo yageraga ku kibuga cya Gicumbi FC igasanga yambaye imyenda isa n’iy’ umunyezamu wayo bituma ijya gutira indi ku kigo cy’amashuli yo muri aka gace

Visi Perezida wa FERWAFA avuga ko iki ari kimwe mu byaganirijweho amakipe yose mu Rwanda, aho yongeye kwibutswa gutangira kubaho mu buryo bwa kinyamwuga.

Itegeko ryari risanzweho ariko ntiryakurikizwaga

Itegeko ryashyizweho mu Nama y’Inteko Rusange ya FERWAFA yabereye i Huye muri Kanama 2015, hemejwe ko buri kipe yo mu Rwanda igira umwambaro uzwi yambara iri mu rugo n’iyo yasohotse, habaho impinduka bikamenyeshwa mbere.

Kapiteni wa Gicumbi FC, Myango Ombeni mu mwambaro wa Real Madrid ubwo ikipe ye yatsindwaga na AS Muhanga mu mpera z’umwaka ushize

Mu mategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA, igice cya gatanu, ingingo yacyo ya 21, agace ka kabiri hagira hati “Igihe ikipe yasuwe ikinisha imyenda isanzwe yambara, yamenyeshejwe igihe cyo gutangira amarushanwa. Igihe amabara asanzwe yambarwa n’amakipe agiye gukina asa, cyangwa atera kwitiranya amakipe, ikipe yasuye ihindura imyenda yo gukinisha.”

Amategeko y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) nayo avuga ko ikipe yasuye ariyo igomba guhindura imyambaro igihe bibaye ngombwa.

Tanga igitekerezo