FERWAFA yaciye amande Rayon Sports na APR FC

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 27.05.2019 saa 19:30

Hari ku itariki ya 20 Mata 2019 mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona 2018-2019 nibwo Rayon Sports yatsinze  APR FC igitego 1-0 , nyuma y’umukino abafana b’amakipe yombi barashyamirana.

Nyuma y’uyu mukino, abafana b’amakipe yombi bari bari mu bice bibiri bya sitade Amahoro (10 na 11) bagaragaye baterana amacupa, amazi n’ibindi byose byafasha umuntu kwangiriza undi mu buryo bw’urugomo. Nyuma y’iki kibazo, FERWAFA yasohoye imyanzuro irebana n’aya makosa yakozwe n’abafana ba Rayon Sports na APR FC.

Nuku byari byfashe mu bafana ba APR FC na Rayon Sports uwo munsi

Umwe mu myanzuro iri muri iyi raporo ni uko ikipe ya Rayon Sports yihanangirijwe isabwa kurinda abafana bayo ndetse ikanatanga ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda (100,000 FRW). Ikipe ya APR FC yari yakiriwe muri uyu mukino, nayo yaciwe ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda (100,000 FRW). Aya mafaranga amakipe arasabwa kuyatanga bitarenze iminsi 15 uhereye igihe baherewe amabaruwa.

Muri iyi raporo kandi harimo ko tariki 12 Gicurasi 2019, FERWAFA yatumiye abahagarariye amakipe yombi ngo batange ibisobanuro hakitaba gusa ikipe ya APR FC naho Rayon Sports irabura.

Icyo gihe ngo FERWAFA yateze amatwi ibisobanuro by’umukozi wari uhagarariye APR FC basigarana undi munsi wa tariki 22 Gicurasi 2019 wo kongera gutumira Rayon Sports ariko habura umuntu wayo ugera kuri FERWAFA.  Nyuma y’ibura ry’umuntu uvuye muri Rayon Sports, FERWAFA yahise ishyira mu bikorwa ibiteganywa n’ingingo ya 13 y’amategeko agenga imyitwarire.

Tanga igitekerezo