Ferwafa yabonye umujyanama mu by’ amategeko mushya

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 13.02.2019 saa 18:21

Umunyamakuru Karangwa Jules yagizwe umujyanama muby’amategeko (Legal adviser) mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA kuko kugeza ubu nta mujyanama mu by’amategeko uhoraho iri shyirahamwe ryari rifite.

Karangwa Jules usanzwe ari umunyamakuru w’imikino kuri Radio na TV10 niwe watsinze ikizamini cyakoreshejwe n’iri shyirahamwe mu minsi ishize. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru RwandaMagazine, Karangwa Jules yatangaje ko n’ubwo yari amaze igihe kitari gito akora umwuga w’itangazamakuru, yaminuje mu bijyanye n’amategeko.

Karangwa Jules

Karangwa Jules yagize ati ” Nize Amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare hagati ya 2012-2016. Ndangiza mfite distinction n’amanota 72. Nahise nkomeza mu itangazamakuru ariko nkomeza gukorana na company zitandukanye ndi umujyanama mu by’amategeko nka Sports Rwanda Agency LTD ndetse nkaba nari na Legal Adviser wa AJSPOR kuva umwaka ushize.”

Jules Karangwa niwe watsinze ikizamini kimuhesha kuba umujyanama muby’amategeko muri FERWAFA

Kuva aho arangije kwiga mu 2016, yabangikanyije umwuga w’itangazamakuru no kujya inama mu by’amategeko ku bakinnyi, abatoza n’abandi bantu banyuranye babarizwa mu ruganda rw’imikino mu Rwanda. Jules Karangwa yamenyekanye cyane kandi akora akora mu biganiro bya siporo kuri Radio Salus na Royal TV.

Karangwa Jules yakoreraga Radio TV10

Afite inshingano zo gutanga inama ku by’amategeko, gukora amategeko mashya adahari kandi akenewe ndetse no gukora amasezerano (contract) FERWAFA igirana n’abakozi cyangwa ibindi bigo bakorana.

Tanga igitekerezo