FERWAFA na MINISPOC bemeye kwishyura McKinstry umwenda w’ibihumbi 300$

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 27.12.2018 saa 20:45

Mu kiganiro ngarukakwezi komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 4 Gicurasi 2018, ni bwo Rtd.Brig.Gen. Sekamana Jean Damascene uyobora iri shyirahamwe yemeje ko Jonathan McKinstry wigeze gutoza Amavubi yabareze muri FIFA yishyuza ibihumbi 182 by’amadolari.

Jonathan Bryan Mckinstry yareze FERWAFA na MINISPOC abaziza ko ubwo yirukanwaga 18 Kanama 2016 bitari binyuze mu buryo amasezerano ye yari ateguye. Kuva icyo gihe kugeza ubu, aya madolari amaze kwiyongera bitewe n’uko uko bagiye batinda kwishyura hagiye hajyaho amande kuri ubu bikaba bimaze kuba ibihumbi 300 by’amadolari ya Amerika ahwanye na miliyoni 258 z’amafaranga y’u Rwanda (258,000,000 FRW).

Jonathan Bryan McKinstry yareze FEWAFA na MINISPOC muri FIFA arabatsinda

Mu kiganiro FERWAFA yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukuboza 2018, umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Uwayezu Francois Regis  yasobanuye ko amafaranga Jonathan McKinstry yishyuzaga u Rwanda yikubye kuko hagiye hazaho amande bitewe n’ubutinde bwabayeho.

“Amafaranga tumufitiye agera ku bihumbi 300 by’amadolari ya Amerika. Ni ukuvuga ko uko yanganaga hari ibigenda byiyongeraho kuko uko atishyurwa hagenda hajyaho n’amande atandukanye. Nk’uko perezida wa FERWAFA yabigarutseho ubushize mu kiganiro n’abanyamakuru, amasezerano ya McKinstry yari hagati ya MINISPOC nawe ubwe, ibyo rero byasabye ko abantu babireba neza. Twarebaga niba hari ukujurira byazabaho, ubu amakuru ahari ni uko n’iyo twajurira twatsindwa”.Uwayezu Regis

Uwayezu F.Regis umunyamabanga mukuru muri FERWAFA aganira n’abanyamakuru

Uwayezu akomeza avuga ko kuba nta yindi gahunda yo kujurira ihari, FERWAFA na MINISPOC bagomba kwihutisha igikorwa cyo gufatanya kwishyura Jonathan McKinstry kugira ngo amande adakomeza kwiyongera.

“Ubu igisigaye ni uko aya mafaranga yakwishyurwa. Nk’umuntu wari umukozi wa Minisiteri tuzafatanya kumwishyura, tugafatanya uko amafaranga yaboneka hanarebwa uburyo yajya yishyurwa mu byiciro kugira ngo bitazahungabanya imikorere yacu”. Uwayezu Regis avuga ko FERWAFA na MINISPOC bagomba kwishyura McKinstry mu maguru mashya

Jonathan Bryan McKinstry yahawe akazi ko gutoza Amavubi muri Werurwe 2015 aza kwirukanwa kuwa 18 Kanama 2016 nyuma gato amaze kongera amasezerano y’imyaka ibiri (2) yari yahawe nk’icyizere cy’iterambere ku kazi yari amaze gukora ageza Amavubi mu mikino ya ¼ cy’igikombe cya CHAN 2016 cyabereye mu Rwanda.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo