Ferwafa izatangira kubaka hoteli muri uku kwezi-Minispoc

Yanditswe na Admin ku wa 03.07.2015 saa 17:00 | Yasuwe : 837

Mu nama n’itangazamakuru kuri uyu wa 2 Nyakanga 2015, Minisitiri w’Umuco na Siporo yavuze ko barangije kumvikana na Polisi ikorera mu kibanza yahawe Ferwafa ko izaba  yimutse bitarenze taliki ya 10 Nyakanga kugira ngo Ferwafa ibone uko yubaka Hoteli muri icyo kibanza.

Ibi Minisitiri Uwacu yabisubije nyuma y’uko abanyamakuru banenze ko FERWAFA  igenda biguru ntege mu kubaka Hoteli yemeye izaba iri ku rwego rw’inyenyeri enye ikazajya yakira amakipe azajya aba ari mu Rwanda kwitabira amarushanwa runaka.

Minisitiri Uwacu Julienne yabwiye abanyamakuru ko bamaze kumvikana na Police ko izaba yimutse bitarenze taliki ya 10, Nyakanga kugira ngo inyubako yakoreragamo isenywe hanyuma  ikibanza cyo kubakamo iriya Hoteli gitangire gusizwa, imirimo y’ubwubatsi itangire.

Icyemezo cyo kubaka iyi Hoteli izajya icumbikira abakinnyi ngo cyafashwe ni inama y’abaminisitiri gishyirwa mu myanzuro yayo yo kuwa 15, Mata uyu mwaka.

Ferwafa-Hotel

Muri iki kiganiro kandi bagarutse ku myiteguro ya CHAN,  Minisitiri  Uwacu avuga ko iri kugenda neza haba mu gutegura amakipe azayikina ndetse no mu gutegura uko amakipe azayitabira azakirwa.

Yemeje ko  Stade zizayakira ziri kubakwa izindi zigasanwa kandi ngo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika(CAF) ryasuye u Rwanda rireba aho imirimo igeze kandi ngo ryarayishimye.

Naho uburyo bwo gutegura ikipe y’igihugu kugirango ibashe kuzegukana iri rushanwa, Minisitiri Uwacu yavuze ko bari gusaba imikino ya gicuti n’ibihugu bitandukanye nka Ecosse y’i Burayi, Ghana, Afurika y’epfo.

Min Uwacu Julienne yabwiye abanyamakuru ko hagiye kurebwa uburyo abana bazajya bemererwa kwinjira ku bibuga ku buntu bakareba umupira kugira ngo bazakure bawukunda.

Gusa arashinja itangazamakuru kugira uruhare mu gutuma abafana batitabira imikino bitewe nuko bavuga ibibi gusa ntihagire ibyo bashima byagezweho bikozwe na Minisiteri cyangwa Ferwafa.

Amarushanwa ya CHAN  ateganyijwe kuba umwaka utaha. Kuyitegura bizatwara akayabo ka miliyari 5,2 ariko ngo yitezweho umusaruro dore ko urugaga rw’abikorera PSF biteganywa ko rwazatera inkunga mu bikorwa bitandukanye.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo