FERWAFA igiye kujurira icyemezo cyafashwe na CAF

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 19.08.2014 saa 20:42

Nkuko tubicyesha urubuga rwa Ferwafa, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Rwanda (FERWAFA) ribifashijwemo n’abanyamategeko bayo ryamaze kwemeza ko riri kujurira ku cyemezo cyafashwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) mu guhagarika ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi.

Nyuma yo kwiga neza ibyo CAF yajyendeho ihagarika U Rwanda kuva mu majonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, kuri uyu wa kabiri, FERWAFA irohereza ibaruwa y’ubujirire muri CAF.

Isezererwa ry’Urwanda mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika izabera muri Maroc mu mwaka wa 2015, ryagiye ahagaragara kuri iki cyumweru ubwo CAF yoherezaga ibaruwa ikubiyemo ibihano kubera gukinisha umukinnyi w’umunyarwanda Dady Birori.

Cafferwafa

U Rwanda rurashinjwa gukinisha Dady Birori usanzwe ukinira ikipe ya AS Vita Club y’i Kinshasa, akaba anafite Pasiporo ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) iriho amazina Etekiama Agiti Tady n’imyaka itandukanye n’ibyangombwa akoresha mu Rwanda.

U Rwanda rwageze mu matsinda yo gushaka tike yo gukina imikino yanyuma y’igikombe cy’afurika nyuma yo gutsinda Libya na Congo Brazzaville.

Uyu mwanzuro wafashwe na CAF nyuma y’uko Congo Brazzaville ireze U Rwanda nyuma yo gutsindwa n’Amavubi mu mukino wabereye i Pointe Noir ku itariki ya 20 Nyakanga 2014 aho Amavubi yatsinzwe ibitego 2-0 ariko ikaza kubyishyura ndeste inabona tike yo gukina imikino yo mu majonjora nyuma yo kwegukana itsinzi kuri penaliti.

CAF ivuga ko u Rwanda rusezerewe hanyuma Congo ikaba ariyo izakomeza mu mukino yo mu matsinda.

Source : Ferwafa

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo