Europa League : Arsenal izacakirana na Atletico Madric muri 1/2
Nyuma ya tombola yabaye kuri uyu wa gatanu ikipe ya Arsenal yo mu bwongereza izakina na Atletico Madrid muri demi-finale ya Europa League.
Ku rundi ruhande Marseille yatomboye RB Salzburg.Imikino ibanza ya ½ cy’irangiza iteganijwe kuwa kane taliki ya 26 Mata naho imikino yo kwishura ni ku wa kane taliki ya 3 Gicurasi 2018.
Dushingiye ku kigereranyo cya UEFA Arsenal FC yatsinze imikino 8,inganya imikino 3 ,itsindwa imikino 3 mugihe Atletico itaratsindirwa mu bwongereza imikino 3 iheruka n’amakipe yaho.
Nyuma ya Tombora ya UEFA Europa League,umunyamakuru wandikira ikinyamakuru cy’ikipe ikipe ya Arsenal, Daniel Thacker, yatangaje amagambo akomeye “ Ntacyo bitwaye kuvuga ko Arsenal itifuzaga gutombora Atletico Madrid.”
The Gunners bafite amahirwe make imbere ya Atletico ugereranyije n’imikino twakinnye mur’uyu mwaka w’imikino.Ariko Atletico Madrid nayo ntiyifuzaga guhura na Arsenal ukirikije ibihe byiza by’abasore bayo nka Lacazette,Mesut Ozil na Aaron Ramsey mubijyanye n’ubusatirizi. ”
Uko amakipe yatomboranye:
- Marseille (Fra) vs. RB Salzburg (Aus)
- Arsenal (Eng) vs. Atletico Madrid (Spa)
Umukinnyi wabiciye bigacika mu ikipe y’igihugu y’ubufaransa Eric Abidal Niwe wari ari gutoranya uko amakipe azahura mu birori byabereye ku kicyaro gikuru cya UEAF was on hand at Uefa HQ in Nyon muri Switzerland.
Aho imikiono izabera ni taliki:
Imikino ibanza ya ½ cya Europa League izakinwa ku wa kane taliki ya 26 Mata naho iyo kwishura iteganijwe taliki ya 3 Gicurasi 2018 .
Imikino ibanza: 26 Mata 2018
- Marseille vs. RB Salzburg (Stade Veldrom)
- Arsenal vs. Atletico Madrid(Fly Emirates)
Imikino yo kwishura: 3 Gicurasi 2018
- RB Salzburg vs. Marseille(Red Bull Arena Salzburg)
- Atletico Madrid vs. Arsenal(Wander Metropolitano)
Umukino wa nyuma uteganijwe kuzabera mu gihigu cy’Ubufarana mu mugi wa Lyon aho ikipe izatwara igikombe izakina irishanwa rya UEFA Champions League mu mwaka w’imikino ukurikira.