Etincelles FC yatsinze Kiyovu Sports, Police FC ijya gutsindira Sunrise i Nyagatare

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 26.05.2018 saa 20:23 |

Ikipe ya Etincelles FC yatsinze Kiyovu Sport ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade Umuganda mu Karere ka Rubavu. Kiyovu Sport yahise igabanya umuvuduko yari ifite nyuma yo kunyagira AS Kigali ibitego 4-1.

Ibitego bya Etincelles FC byatsinzwe na Mugenzi Cedric Ramires na Nduwimana Michel bita Ballack Umurundi ukinira Etincelles FC. Igitego cy’impozamarira cya Kiyovu Sport cyatsinzwe na Nganou Alex Russel kuri penaliti.

Undi mukino waberaga hanze ya Kigali, Police FC yakuye amanota atatu (3) i Nyagatare itsinze Sunrise FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Mico Justin mu gice cya mbere cy’umukino. Police FC yahise ifata umwanya wa kane n’amanota 39 mu mikino 23 imaze gukina. Amagaju FC yaguye miswi na Gicumbi Fc banganya 0-0.

Amagaju FC yari yakiriye Gicumbi mu mukino w’amakipe yombi ari kurwana no kutamanuka, urangira bagabanye amanota nyuma yo kunganya ubusa ku busa.

Uretse Amagaju yananiwe kwisobanura na Gicumbi FC, indi mikino y’umunsi wa 25 wa shampiyona yabaye kuri uyu wa Gatandatu isize ikipe ya Etincelles FC na Police FC zitahukanye intsinzi.

Amafoto :

Umunsi wa 25 wa shampiyona:

Kuwa Kane tariki 24 Gicurasi 2018:

-Musanze FC 1-2 APR FC

Kuwa Gatanu tariki 25 Gicurasi 2018

-AS Kigali 4-0 Bugesera FC

Kuwa Gatandatu tariki 26 Gicurasi 2018

-Sunrise Fc 0-1 Police FC

-Amagaju FC 0-0 Gicumbi FC

-Etincelles FC 2-1 SC Kiyovu

Ku Cyumweru tariki 27 Gicurasi 2018

-Rayon Sports FC vs Miroplast FC (Stade de Kigali, 15h30’)

-Mukura VS vs Espoir FC (Stade Huye, 15h30’)

-Marines FC vs Kirehe FC (Stade Umuganda, 15h30’)

 

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App