Espoir FC yaje gutsindira Bugesera FC i Kigali – Amafoto

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 24.12.2018 saa 20:35

Rutahizamu wa Espoir FC  Nkundimana Sadi yatsinze igitego rukumbi cyabafashije gukura amanota atatu kuri FC Bugesera mu mukino w’ikirarane waberaga ku kibuga cya Kicukiro kuri uyu wa Mbere tariki 24 Ukuboza 2018.

Ni igitego cyaje hakiri kare kuko ku munota wa gatandatu (6’) w’umukino ni bwo Nkunzimana yinjizaga iki gitego nyuma y’uko Nsabimana Jean de Dieu yari ananiwe gukuramo umupira wari uje umusanga bityo igitego kiba kiranyoye.

Ikipe ya Bugesera FC itozwa na Seninga Innocent yari isigaranye iminota 84’ imbere kugira ngo ibe yakwirwanaho ishaka igitego cyo kwishyura ikaba yanatsinda. Gusa ntabwo byaje gukunda kuko iminota 90’ y’umukino yasize amanota ari aya Espoir FC imaze iminsi itatu mu mujyi wa Kigali.

Uyu mukino wakabaye warakinwe kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukuboza 2018 ariko imvura yaguye i Nyamata mu Bugesera yatumye ikibuga cyuzura amazi urasubikwa niko kuwimurira ku kibuga cya Kicukiro.

Nkunzimana Sadi yafashije Espoir FC kwinjira muri Noheli neza

Nyuma y’aya manota atatu , Espoir FC iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 17 n’umwenda w’ibitego bibiri mu mikino 11 bamaze gukina. Bugesera FC iri ku mwanya wa 11 n’amanota 13 n’umwenda w’ibitego birindwi .

Muri uyu mukino, umutoza wa Espoir FC Okoko Godefroid  yari yagarutse nyuma y’iminsi 15 amaze mu bihano. Yaje gusimbuza Nshimiyimana Elysee ajya mu kibuga asimbura Nkunzimana Sadi, Niyitanga Yussuf asimbura Ngiriyeze Mudeyi Abdou. Mwemere Ngirinshuti asimburwa na Renzaho Hussein.

Seninga Innocent yabanje gukuramo Ruberwa Emmanuel ashyiramo Kwitonda Alain, Ahishakiye Jacques asimbura Ndacyayisenga Ally. Abakinnyi bahawe amakarita y’umuhondo barimo; Simpezwe Hamidou (Espoir FC) na Mugwaneza Pacifique (Bugesera FC).

Bugesera FC XI: Nsabimana Jean De Dieu (GK,1), Nimubona Emery (C,11), Ndabarasa Tresor 3, Munyabuhoro Jean d’Amour 16, Mugwaneza Jean d’Amour 25, Niyitegeka Idrissa 22, Ntwari Jacques 23, Nzigamasabo Steven 8, Ndacyayisenga Ally 12, Samson Irokan Ikecukwu 10 na Ruberwa Emmanuel 17.

Espoir FC XI: Ndayishimiye Hussein (GK,37), Wilondja Jacques (C,5), Uwineza Jean de Dieu 12, Mwemere Ngirinshuti 18, Simpenzwe Hamidou 17, Uzayisenga Maurice 8, Nkurunziza Felicien 13, Ngiriyeze Mudeyi Abdou 10, Nkunzimana Sadi 9, Ssemazi John 3, Moninga Walusambo Keita 6.

Dore uko byari byifashe mu mafoto : 

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo