Espérance yategetswe gusubiza igikombe igasubiramo umukino wa nyuma na Wydad Casablanca

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 06.06.2019 saa 10:08

Ikipe ya Espérance yo muri Tuniziya yategetswe gusubiza igikombe iherutse kwegukana cy’irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Afurika (Champions League nyafurika) ndetse no kongera gukina umukino wo kwishyura w’umukino wa nyuma.

Mu mukino wo kwishyura wabaye ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, iyi kipe yari yatsinze igitego 1-0 Wydad Casablanca yo muri Maroc, ariko Waydad ihita yikura mu kibuga nyuma yaho igitego cyo kwishyura yari imaze gutsinda ku munota wa 59 cyari cyanzwe.

Espérance yategetswe gusubiza iki gikombe yari yahawe

Wydad yashakaga ko hakoreshwa uburyo bwa videwo yunganira umusifuzi buzwi nka VAR ngo harebwe niba icyo gitego cyakwemerwa, ariko VAR ntabwo yakoraga.

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Afurika (CAF) yavuze ko uwo mukino wo kwishyura w’uwo mukino wa nyuma uzasubirwamo, ugakinirwa ahantu hatabogamiye ku ruhande urwo ari rwo rwose.

Ukunganya kw’igitego 1-1 kw’aya makipe mu mukino ubanza – wabereye muri Maroc – w’uwo mukino wa nyuma, byo CAF yavuze ko bidahindutse.

Abakinnyi ba Wydad ubwo bigaragambyaga ku musifuzi, basaba ko uburyo bwa videwo bwunganira umusifuzi buzwi nka VAR bukoreshwa

Nta tariki nyirizina yatangajwe uwo mukino uzaberaho, ariko CAF yavuze ko uzaba nyuma y’irushanwa ry’igkombe cy’Afurika cy’ibihugu kizabera mu Misiri guhera ku itariki ya 21 y’uku kwezi kwa gatandatu kugeza ku ya 19 y’ukwezi kwa karindwi.

Itangazo rya CAF rivuga ko muri uwo mukino wo kwishyura wo ku wa gatandatu ushize “ibyangombwa mu mukino no mu mutekano bitubahirijwe”, ndetse ishimangira ko Espérance igomba kugarura icyo gikombe ndetse n’imidali abakinnyi bayo bari bambitswe.

Uburyo bwa VAR bwari buhari kuri icyo kibuga, ariko abakinnyi ntibari bigeze babwirwa ko butari gukora kubera ikibazo bwari bufite.

Nuko umusifuzi aza guha igikombe Espérance – isanzwe ifite ibikombe bitatu bya Champions League nyafurika – nyuma yaho umukino wari umaze iminota 95 uhagaze.

Icyo gihe Perezida wa Wydad yavuze ko ibyabaye ku ikipe ye ari “agahomamunwa”, nuko nyuma CAF ihita itumiza inama nyobozi ari na yo yafatiwemo icyemezo cyo kongera gukina uwo mukino.

Tanga igitekerezo