Ese umusaruro w’Amavubi waba uhwanye n’umushahara w’abatoza ?

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 26.08.2015 saa 02:18 |

Abatoza bahabwa akazi ko gutoza ikipe y’igihugu Amavubi bakunze kuba ari abanyamahanga bazanwa bahabwa umushahara munini udashobora guhabwa abanyarwanda bakora akazi nk’ako, ariko ugasanga nta musaruro ndetse nta n’ikidasanzwe bafashije ikipe y’igihugu ahubwo basa n’abaje guca inshuro bishakira amaronko.

Bisanzwe bizwi ku isi yose ko abatoza kimwe n’abakinnyi b’umupira w’amaguru bahembwa amafaranga menshi,akenshi bakagaragaza ko ako kayabo bagakwiye mu musaruro batanga ku bibuga.Mu Rwanda niko bimeze kuko usanga umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, ahabwa umushahara w’amafaranga menshi ndetse uruta uw’abayobozi bakuru b’igihugu ariko ikibazo kikaba icy’umusaruro atanga, kuko kugeza ubu nta kidasanzwe aba batoza barageza ku ikipe y’igihugu no ku mupira w’amaguru w’u Rwanda muri rusange.

Uyu mugabo w’imyaka 29 y’amavuko niwe utoza ikipe y’igihugu Amavubi muri iki gihe

Kugeza ubu umushahara w’umutoza Jonathan McKinstry utoza Amavubi wakomeje kugirwa ibanga, ariko bizwi ko ubarirwa mu ma miliyoni n’ubwo kugeza ubu nta mpamvu nyayo itangwa ku kugirwa ibanga k’umushahara ahabwa kandi uva mu maboko y’Abanyarwanda. Gusa uhereye ku mishahara y’abanyamahanga bagenzi be, uhita ubona ko agenerwa akayabo nkabo.

Stephane Philip Constantine wasimbuwe na Jonathan McKinstry yahembwaga amadolari ya Amerika ibihumbi cumi na kimwe (11,000$) ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni umunani.Mu bindi uyu mutoza yari yemerewe, harimo guhabwa 2000 by’amadorali (Asaga 1.500.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda) ku mukino mpuzamahanga w’irushanwa nk’amarushanwa yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cyangwa icy’isi, imikino ya CECAFA ndetse n’indi mikino yemewe na FIFA.

constantine

Stephen Constantine ubu asigaye atoza ikipe y’igihugu cy’u Buhinde nyuma yo gusezera gutoza u Rwanda

Mu mukino wa gicuti yabaga yatsinze, uyu mutoza yahabwaga amadolari 1000, ni ukuvuga arenga 750.000 by’amafaranga y’u Rwanda. Yahabwaga kandi amadolari 1000 y’impamba igihe u Rwanda rwabaga rugiye gukina hanze, nk’uko abakinnyi bahabwa amadorali 700.

Stephen Philip Constantine kandi yari yarahawe imodoka yo kugendamo, ariko akazajya yigurira lisansi igihe ari kuzenguruka i Kigali, ariko igihe agiye mu ntara agahabwa lisansi. Yari yarahawe inzu yo guturamo, ariko akazajya yigurira ibyo kurya, mu gihe kandi yishyurirwaga telefoni ye ngo abashe kwitaba abamuhamagara bari hanze y’u Rwanda, akajya anahabwa amadorali 50 yo guhamagara buri kwezi. Stephen Constantine yari yemerewe kandi amatike y’indege yo kujya i Burayi gusura umuryango we inshuro ebyiri (2) mu mwaka. Uyu mwongereza ari mu batoza b’abanyamahanga batoje Amavubi wahembwe amafaranga macye nyuma y’umwaka wa 2007, ugereranyije n’ayo abandi batoza bahembwaga.

Mu bandi batoza baheruka gutoza Amavubi b’abanyamahanga, Milotin Micho watoje u Rwanda kuva mu 2011 kugeza mu 2013, yahembwaga amadolari ya Amerika 16.000 (arenga 12.000.000 z’amafaranga y’u Rwanda).Umunya Ghana Sellas Tetteh watoje Amavubi muri Gashyantare 2010 kugeza taliki 6 Nzeri 2011 , yahembwaga $20, 000, ni ukuvuga arenga 15.000.000 z’amafaranga y’u Rwanda. Branko Tuchak watoje Amavubi guhera muri Mata 2008 kugeza Ugushyingo 2009, nawe yahembwaga $20,000.

Selas-Tetteh

Umunya Ghana Selas Tethe ari mu bahembwaga amafaranga menshi igihe yatozaga u Rwanda

Eric Nshimiyimana yahembwaga miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda (4.000.000 Frw), ariko we aho bitandukaniye n’abandi, ni uko nta nzu yishyurirwaga cyangwa ngo ahabwe andi mafaranga ku ruhande, ibisigaye byose yarabyiyishyuriraga, bigaragara ko abanyamahanga aribo bahembwa akayabo, gusa kugeza ubu nta musaruro uhambaye bagaragaza muri aka kazi k’ubutoza bakorera u Rwanda.

Urebye aya mafaranga, ukareba iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda muri iyi myaka ikipe y’igihugu yatozwaga n’abanyamahanga bahabwaga akayabo, ndetse ukanareba akazi keza kigeze gukorwa mu ikipe y’igihugu n’abatoza b’Abanyarwanda nka Nyakwigendera Jean Marie Ntagwabira, Eric Nshimiyimana n’abandi bahawe aya mahirwe ariko ntibahabwe amafaranga menshi nk’ahabwa abanyamahanga, wakwibaza impamvu dukomeza gutsimbarara ku bo duha byinshi batagira icyo batugezaho, kugeza aho banagenerwa umushahara uruta uwa benshi mu bayobozi bakuru b’igihugu.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App