Ese u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwakira igikombe cy’isi U-17 muri 2019 ?

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 16.02.2018 saa 13:37

Intumwa z’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA zizatangira kugenzura ibikorwaremezo byo hirya no hino mu gihugu hagati ya tariki 21 na 24 Gashyantare 2018 zireba niba bikwiye ko u Rwanda rwahabwa kwakira igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 mu mwaka utaha wa 2019.

Ni nyuma y’aho u Rwanda rwakiriye amarushanwa yo ku rwego rwa Afurika mu mupira w’amaguru arimo igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 mu 2009, icy’abatarengeje imyaka 17 mu 2011 ndetse n’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2016, yose akaba yaragenze neza cyane, rwasabye no kwakira igikombe cy’Isi cy’abari munsi y’imyaka 17.

U Rwanda rwashyikirije Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ubwo busabe muri Nyakanga 2017, none FIFA yatangaje ko intumwa zayo zizamara iminsi ine kuva tariki 21 kugera kuri 24 Gashyantare 2018 zigenzura niba hari ibikorwaremezo byatuma iri rushanwa ribera muri Afurika ku nshuro ya kabiri nyuma ya Nigeria mu 2009.

Izo ntumwa ebyiri zirimo Oliver Vogt ushinzwe amarushanwa n’ibikorwa bya FIFA na Christian Schmölzer ushinzwe amarushanwa y’abana muri FIFA, zizaba zigenzura ibikorwa birimo ibibuga byo kwakira imikino, ibyo kwitorezaho, amahoteli n’ibitaro mu Mujyi wa Kigali, no mu turere twa Bugesera, Huye, Muhanga, Musanze na Rubavu zikazaba ziherekejwe n’abakozi ba Minisiteri y’Umuco na Siporo n’aba FERWAFA.

Nzamwita Vincent de Gaulle uyobora FERWAFA by’agateganyo kugeza ubu yatangaje ko akurikije ubushake bwa Leta y’u Rwanda bwo kuba ibikenewe byose byabonekera igihe, afite icyizere ko FIFA izaruha amahirwe yo kuritegura no kuryakira.

De Gaulle uyobora FERWAFA asanga ubushake Leta ifite buzatuma FIFA izaha u Rwanda kwakira iyi mikino, aha yari kumwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino ubwo yari mu Rwanda.

De Gaulle yagize ati:“Nyuma yo gushyikiriza igitabo gikubiyemo ubusabe bwacu [Rwanda] bwo kwakira iri rushanwa no kureba ubushake Leta yacu ifite bwo kugira ngo ibikenewe byose bizabe byabonetse mu gihe gikwiriye, mfite icyizere ko tuzahabwa amahirwe yo kuryakira kuko twanagaragaje mbere ko tubishoboye.”

Uyu muyobozi w’umupira w’amaguru mu Rwanda yongeyeho ko kuba FIFA yarifuje gusura u Rwanda ubu ari ukugira ngo ibanze igire amakuru ku myiteguro yarwo yo kwakira iki gikombe, ireba ibibuga bihari n’ibitegamywa kubakwa vuba, amahoteli yazifashishwa n’abazaryitabira n’ibindi bikenewe, dore ko amakuru intumwa zoherejwe zizafata ariyo azagenderwaho mu gufata icyemezo cya nyuma cy’aho iri rushanwa rizabera.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo