Ese MINISPOC yaba yarirengagije Kagere Meddie wasabye ubwenegihugu ?

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 28.10.2015 saa 13:14 |

Hashize igihe benshi bibaza impamvu rutahizamu w’Amavubi Kagere Meddie avuga ko yasabye ubwenegihugu amaso akaba yaraheze mu kirere nkuko byagiye binemezwa n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ese kuki yatinze gusubizwa?

Intandaro y’ikibazo cy’ubwenegihugu mu ikipe y’igihugu, Amavubi

Nyuma y’aho muri Kanama 2014 u Rwanda ruboneye itike yo gukina igikombe cy’Afurika cyabereye muri Guinea Equatorial muri Mutarama 2015 rwaje gusezerewa na Congo kuri mpaga kubera Umukinnyi Dady Birori wakoreshaga amazina abiri mu byangombwa yari afite mu mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF. Mu ikipe y’igihugu yitwaga Dady Simeon Birori naho muri AS Vita yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akitwa Tady Etekiama Agiti.

Mu Kwakira 2014, nibwo FERWAFA yashyizeho komisiyo yo kugenzura ibyangombwa by’abakinnyi bari muri shampiyona, muri 61 bakinaga nk’Abanyarwanda babajijwe 28 ntibari bafite ibyangombwa byuzuye.

FERWAFA yasabye abakiniye Amavubi kwandika basaba ubwenegihugu, bamwe nka Ndikumana Hamad “Katauti” bibonanira na Amb. Joseph wari Minisitiri w’umuco na siporo icyo gihe abakangurira kwandika bakabona ibyangombwa biciye mu nzira zemewe n’amategeko.

Abakinnyi batanu barimo Kagere Meddie, Ciiza Hussein (Mukura VS), Ruhinda Farouk (APR FC), Charles Tibingana (wakinaga muri APR FC) na Saidi Abedi wakinnye igikombe cy’Afurika mu 2004 banditse basaba ubwenegihugu.

kagereKagere Meddy agikinira Amavubi

Ubusabe n’ibyangombwa byabo byanyujijwe mu FERWAFA ibishyikiriza Ikigo cy’Igihugu cy’Abinjira n’Abasohoka nkuko bigaragara mu ibaruwa yo ku itariki ya 17 Mata 2015 ifite N0 402/FERWAFA/2015.Iki kigo cyasubije ko ubusabe bwabo bwatangwa n’urwego rwa Leta cyane ko basabaga ubwenegihugu nk’abafite icyo bakoreye igihugu nk’uko iki kigo cyabasubije mu ibaruwa yo kuwa 20 Mata 2015.

Ese koko Kagere Meddie na bagenzi be bandikiye MINISPOC bayisaba ubufasha?

Ubwo yari muri Cecafa Kagame Cup yabareye muri Tanzania muri Nyakanga 2015, Kagere Meddie ukinira ubungubu Gor Mahia yo muri Kenya uvuga ko yifuza gukomeza gukinira u Rwanda yemeje ko yanditse asaba ubwenegihugu ategereje igisubizo.FERWAFA yemeza ko ubusabe bwe bwaciye muri MINISPOC nk’urwego rwa Leta ngo ibasabire ubwenegihugu (recommendation).

Kalisa-EdouardKalisa Edouard

Kalisa Edouard, Umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC aherutse gutangaza ko Kagere Meddie atigeze yandika asaba ubwenegihugu batarabona ibyangombwa bye.Yagize ati “ Ubwenegihugu umuntu arabwisabira mu kigo cy’igihugu cy’abinjira n’abasohoka, iyo hari urwego rwamufasha arandika akabirucishamo ariko yiyandikiye. Uruhare rwabo ntibararukora.”Uyu muyobozi avuga ko uretse na Kagere nta mukinnyi wigeze yandika asaba ubwenegihugu.

Nyamara ariko Umunyamabanga wa FERWAFA, Mulindahabi Olivier yatangaje ko babajije mu kigo cy’igihugu cy’abinjira n’abasohoka ibisabwa nyuma yo kubagira inama yo guca muri MINISPOC buzuza ibyasabwaga byose.Tariki ya 1 Kamena 2015, FERWAFA yandikiye Minisiteri ibaruwa ifite N0 548/FERWAFA/2015 iri kumwe n’ibisabwa ku muntu usaba ubwenegihugu.

Ku mugereka w’iyi baruwa y’iri shyirahamwe hariho amabaruwa y’abakinnyi banditse basaba ubwenegihugu, kopi z’ibyangombwa basanganywe (mu bihugu bakomokamo) na pasiporo z’ibihugu byabo.Iyi baruwa n’izo nyandiko byageze kuwakira abagana iyi Minisiteri (reception) tariki ya 3 Kamena 2015 ndetse asinya ko yayibonye.Ubusanzwe uyu mukozi iyo amaze kubona inyandiko nk’iyi ayohereza bisaba umunsi umwe ngo igere kuwo igenewe naho igisubizo kikaboneka bitarenze iminsi itatu.

Ese gusaba ubwenegihugu bw’u Rwanda bica mu zihe nzira?

Amategeko y’u Rwanda avuga ko umunyamahanga ashobora kwandika asaba ubwenegihugu, akagaragaza impamvu maze hagasuzumwa niba nta muziro mu bintu birindwi asabwa kuba yujuje nkuko umunyamategeko Me Safari Kizito yabisobanuye kuri Radio 10 tariki ya 15 Ukwakira 2015.

Yagize ati “ Amategeko avuga ko usaba ubwenegihugu aba afite imyaka 18, afite ibikorwa birambye mu Rwanda, umuco wa gipfura kandi atarakatiwe amezi atandatu, aha agaciro umuco nyarwanda no gukunda igihugu, atarafatiwe icyemezo kitigeze gisubirwaho cyo kwirukanwa mu gihugu, nta ngengabitekerezo ya Jenoside no kutaba umutwaro ku gihugu no ku bantu.”

Me Kizito avuga ko usaba ubwenegihugu yandikira Ikigo cy’igihugu cy’abinjira n’abasohoka yerekana impamvu ashaka kuba Umunyarwanda bagasuzuma ibyangombwa bye bigashyikirizwa inama y’abaminisitiri bigatangazwa mu Igazeti ya Leta, ibi byose bitwara nibura amezi atatu.

Uyu munyamategeko avuga ko muri iri tegeko habamo irengayobora k’uwaba akeneye ubwenegihugu byihutirwa kubera inyungu z’igihugu.

Ninde wakwerekana ko Kagere Meddie akenewe mu ikipe y’igihugu nkuko bisabwa n’ingingo ya 16?

Ingingo ya 16 y’iri tegeko rivuga ku korohereza umunyamahanga kubona ubwenegihugu kubera inyungu afitiye u Rwanda bishobora gutuma hari bimwe mu byo usaba asabwa byirengagizwa harimo nk’imyaka itanu amaze mu Rwanda no kugira ibikorwa birambye.

Me Kizito ati “ Umunyamahanga ufitiye inyungu u Rwanda ashobora koroherezwa kubona ubwenegihugu, hari impamvu zakurwaho igihe akenewe ariko hakagira urwego rwa Leta rugaragaza ko akenewe koko.

Iyi ngingo igaragaza ko MINISPOC ifite ikipe y’igihugu mu nshingano zayo ariyo yagaragaza ko Kagere Meddie akenewe kuko Amavubi iyo ikina aba afite ibendera ry’u Rwanda, aha basabwa kugaragaza ko niba aje ashobora guhindura ibintu byagirira akamaro igihugu.”

kagere

Kuva Kagere atsinze igitego cya kabiri u Rwanda rukina na Congo tariki ya 2 Kanama 2014, u Rwanda rumaze gutsindwa imikino itanu mu icyenda bakinnye, ine iheruka bayitsinzwe yose batinjije igitego.

Mu mikino icyenda batsinzemo ibitego bine, hitabajwe Rushenguziminega Quintin ukinira Lausanne-Sport yo mu Busuwisi wari ugeze bwa mbere mu Rwanda bakina na Ghana tariki ya 6 Nzeli 2015 naho Kevin Monnet Paquet ntiyaboneka.

Icyo umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi avuga kuri Kagere

Jonathan McKinstry avuga ko bigoye guhamagara Meddie Kagere kuko atemerewe gukinira Amavubi kugeza ubu kuko ataraba umunyarwanda byemewe n’amategeko. Gusa ngo ni umukinnyi mwiza wafasha ikipe.

McKinstry yagize ati “ku mukinnyi Kagere Meddie ntabwo namuhamagara kuko sinamukinisha. Ntabwo yemewe gukinira u Rwanda, kumuhamagara mu ikipe ni nko kuba mfite Wayne Rooney ariko mu gihe bizakunda ko akinira u Rwanda ntakabuza nzamukinisha kuko ni umukinnyi mwiza cyane.”

Yakomeje agira ati “ Nemera ko ari umukinnyi uri ku rwego rwiza kandi ufite byinshi yakongera mu ikipe ariko kuko bitemewe kumukinisha ntabwo tumutekereza kuri ubu ahubwo turareba abo dufite kuko aribo tuzakoresha.”

Kagere Meddie ni muntu ki ?

Kagere Meddie yakiniye ATRACO FC, Police FC, Mukura VS, Kiyovu Sports na Rayon Sports ubu akina muri Gor Mahia ya Kenya aho yatowe nk’umukinnyi mwiza wa Nzeli. Shampiyona ya Kenya yasojwe Kagere atsinze ibitego 13 nka rutahizamu wa kane, muri Nzeli atsinda ibindi bine.

Mu 2011 yasabye FERWAFA gukinira Amavubi akina umukino wa mbere wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi na Benin batsinzemo igitego 1-0, igitego cye cya mbere mu ikipe y’igihugu.

Aho yaciye mu myaka yashize :

2004–2006: Mbale Heroes FC

2006 :ATRACO FC

2007–2008: Kiyovu Sports

2008–2009: Mukura Victory

2010–2012: Police FC

2012: Zarzis

2013:Police FC

2013–2014: Rayon Sports

2014–2015: KF Tirana

2015 – :Gor Mahia

Mu Gushyingo 2015, Amavubi azakina imikino ibiri na Libya mu majonjora y’igikombe cy’Isi kizabera mu Burusiya mu 2018 mbere yo gusoza amajonjora y’igikombe cy’Afurika mu 2016.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App