Djamal na Faustin bakoranye imyitozo na Rayon Sport bashobora gusubiramo

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 01.08.2017 saa 13:06 |

Kuri uyu wa kabiri nibwo amakuru yatunguranye  y’uko mu myitozo y’ikipe ya Rayon Sports hari kugaragaramo abakinnyi babiri bakiniriga ikipe ya APR FC aribo Faustin Usengimana na Mwiseneza Djamal, bahoze bakinira iyi kipe mu myaka 2 ishize.

Nyuma yuko Rayon Sports isinyishije umutoza mushya Olivier Karekezi biravugwa ko uyu mutoza hamwe na bagenzi be bafatanyije gutoza Rayon Sports ari bo bifuje ko aba bakinnyi baza muri Rayon mu rwego rwo kuzayifasha mu marushwanwa ya CAF Champions League kuko bafite ubunararibonye mu mikino mpuzamahanga.

Aba basore bombi birinze kugira icyo batangariza itangazamakuru mu gihe bari basabwe kuganiriganiriza nyuma y’imyitozo yabereye kuri Stade ya Mumena, nkuko tubikesha ikinyamakuru Umuseke.

Tariki 07 Kanama 2015 ni bwo Faustin Usengimana yageze muri APR FC asinya amasezerano y’imyaka ibiri, ibintu bitashimishije aba Rayon ndetse bikaza kurangira atayigaragajemo cyane nkuko byari bimeze akiri mu ikipe ya Rayon Sports.

Kimwe na Djamali wavuye muri Rayon Sports nyuma yo kumuhendahenda ngo ayongerere amasezerano, bikarangira abiteye umugongo ubwo yasinyiraga APR FC mu kwezi kwa Munani 2014. Bose bakaba bashobora kongererwa amasezerano muri iyi kipe ya Rayon Sports, biri kuvugwa ko igishakisha n’abandi bakinnyi barimo SUgira Ernest wakiniraga Vita Club yo muri DR Congo, uri i Kigali muri iyi minsi nyuma yo kwirukanwa n’iyi kipe.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App