Djabel yatangaje impamvu atishimiye igitego yatsinze Amagaju FC

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 06.04.2017 saa 16:03 |

Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports Manshimwe Djabel nyuma y’uko atsinze igitego muri bine ikipe ye yaraye itsinze Amagaju ntakishimire yatangaje ko impamvu ari uko gutsinda igitego atari ibintu byamutunguye.

Nk’ibimenyerewe ku isi yose iyo umukinnyi atsinze igitego arakishimira(Celebration), kimwe mu bigaragaza ko yishimiye gutsinda igitego. Gusa uyu musore yatunguye abantu ubwo yatsindaga igitego ntakishimire bati ashobora kuba atabanye neza n’umutoza.

Manishimwe Djabel nyuma yo gutsinda igitego

Mu kiganiro yahaye umunyamakuru Djabel yavuze ko impamvu ntayindi ari uko bitamutunguye kandi ko we n’ubwo atakishimiye yashimiye Imana yakimuhaye.

Ati “Impamvu ntakishimiye ni uko gutsinda igitego bitantunguye nabyiyumvagamo, usibye ko ntabifata nk’ibintu bihambaye. Njyewe ntago nakishimiye ariko nashimiye Imana kuko niyo yakimpaye.”

Djabel yakuye n’ibihuha byavugaga ko atabanye neza n’umutoza bitewe no kutamukinisha, avuga ko impamvu atakinaga ari uko yari yaravunitse kandi ko umutoza atakwicaza umukinnyi abona hari icyo yafasha ikipe. Nyuma yo kuva mu imvune yari ataragaruka mu bihe bye byiza, ariko uko iminsi igenda iza arimo kugenda agaruka mu bihe bye.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App