“Data ni umurundi. Mama ni umunyarwandakazi”-Ulimwengu Jules

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 20.02.2019 saa 14:12

Umukinnyi uri gukina ashaka ibitego muri Rayon Sports Jules Ulimwengu , avuka mu gihugu cy’u Burundi ndetse akaba ari n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Burundi (U-20). Kuri ubu uyu musore ahamya ko ari umunyarwanda wagarutse mu rugo.

Rutahizamu mushya wa Rayon Sports watangiye kwigarurira abafana kubera ubuhanga bwo gutsinda ibitego afite, yavuze ko yaje muri Sunrise Fc ashaka ko yamubera ikiraro kimwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports cyane ko ngo abizi neza ko ifasha benshi kwerekeza hanze.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo gufasha Rayon Sports gutsinda Etincelles FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona, Ulimwengu yavuze ko nyina umubyara ari umunyarwandakazi mu gihe se are umubyara ari Umurundi.

Ulimwengu Jules mu mwambaro wa Rayon Sports

Jules Ulimwengu w’imyaka 19 avuga ko impamvu n’ikinyarwanda cyimugora ari uko yavukiye mu Burundi akahakurira ariko kuri ubu akaba yaragarutse mu Rwanda aho afata nko mu rugo. Ati : “Mama yambyariye mu Burundi, ndahakurira ariko ubu naje mu rugo. Nari nsanzwe nza mu Rwanda gacye gusura inshuti n’abavandimwe”. 

Akomeza vuga ko yavukiye i Burundi ariko nyina ari umunyarwanda wahavukiye ariko atazi akarere cyangwa umurenge avukamo. “Ikinyarwanda ndakivuga gicye. Natangiye umupira w’amaguru ndi i Burundi, ndi umunyarwanda, mama ni umunyarwandakazi, data ni umurundi. Mama ni umunyarwanda, sinakubeshyab aho avuka ariko ni umunyarwandakazi”. Ulimwengu

Ulimwengu Jules yinjiye mu Rwanda akinira Sunrise FC

Ulimwengu yabwiye Radio Isango Star ko akiri muri Sunrise FC manager we Arnold yamubwiye ko agomba gutsinda ibitego byinshi kugira ngo abashe kubengukwa na Rayon Sports,ifite umwihariko wo gufasha abakinnyi kwerekeza hanze.

Ulimwengu yavuze ko yavutse mu mwaka wa 1999 ndetse yakinnye mu makipe akomeye arimo Vital’o na Lydia Ludic Academic mu Burundi. Yatangaje ko itandukaniro rya Sunrise FC na Rayon Sports ari uko muri iyi kipe y’I Nyagatare iyo winjiye mu rwambariro rwayo usanga abakinnyi bari guseka ndetse barangaye mu gihe muri Rayon Sports buri wese aba yitaye ku gutsinda.

Yatsindiye Rayon Sports igitego cya mbere bakina uwa gicuti na As Muhanga

Uyu rutahizamu w’Umurundi uyoboye abandi mu Rwanda n’ibitego 10 anganya na Nizeyimana Djuma wa Kiyovu Sports,yavuze ko intego ye muri Rayon Sports ari ugutsinda ibitego byinshi akayifasha kugera ku ntego zayo zo gutwara ibikombe ndetse akabona amahirwe yo kwerekeza hanze.

Umutoza wa Rayon Sports,Roberto Oliveira Goncalves do Carmo yavuze ko Jules Ulimwengu amaze kumukora ku mutima kubera umuvuduko afite ndetse n’ubuhanga bwo gutsinda aho yemeje ko nta kabuza azasimbura Bimenyimana Bonfils Caleb.

Yahawe muneo 7 yambarwaga na Bimenyimana Bonfils Caleb

Jules Ulimwengu yavuze ko akunda cyane rutahizamu Kagere Meddie w’Umunyarwanda,ariyo mpamvu ku munsi w’ejo yatsinze igitego agahisha ijisho rimwe nkuko uyu rutahizamu asanzwe abigenza. Ngo akurikirana buri munsi Kagere Meddie ndetse yemeza ko mu ikipe y’igihugu y’u Burundi nta muntu wamwicaza ku ntebe y’abasimbura.

Jules Ulimwengu yatsindiye Sunrise FC ibitego icyenda (9) mu gihe Rayon Sports yayitsindiye igitego kimwe (1-0) cyabatandukanyije na Etincelles FC, igitego yatsinze ku munota wa 11’.

Igitego yatsinze Etincelles ku munsi wa 16 wa shampiyona

Jules Ulimwengu kuri ubu ukinira ku byangombwa bifitwe n’abakinnyi bavuka mu Rwanda, yakinnye mu ikipe ya Les Jeunes Athletiques, LLB, Vital’O mbere yo kugaruka muri LLB yavuyemo mu mpera z’umwaka w’imikino 2017-2018 akajya muri Sunrise FC yakinnyemo igice cya shampiyona 2018-2019 agahita agana muri Rayon Sports.

Yari kumwe n’ikipe y’igihgu y’u Burundi Intamba mu rugamba U20 muri Niger muri Gashyantare 2019

Jules Ulimwengu umaze gukinira Rayon Sports imikino ibiri  irimo uwa gicuti bahuye na AS Muhanga n’uwayihuje na Etincelles FC,yayibonyemo ibitego bituma benshi mu bafana bavuga ko ari umucunguzi mushya Rayon Sports yazanye.

Tanga igitekerezo