Daddy Birori yahagaritswe na CAF imyaka ibiri

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 18.09.2014 saa 10:50

Umukinnyi Dady Birori yahagaritswe na CAF  imyaka ibiri adakina umupira w’amaguru nyuma yo gusanga yarakoreshaga ibyangombwa bibiri bitandukanye.

Ibi bihano bya Birori byafatiwe mu nama ngaruka mwaka y’abanyamuryango ba CAF iri kubera muri Ethiopia.

Tady Etekiama Agiti iyo akinira AS Vita Club na Dady Birori (Amavubi) niyo mazina uyu mukinnyi yakoreshaga mu mikino itegurwa na CAF n’ibyangombwa bibiri bifite imyaka itandukanye.

Uyu mukinnyi yatumye u Rwanda rwirukanwa mu mikino yo guhatanira itike yo kwitabira igikombe cya Africa, rusezererwa muri iyi mikino, ikipe ya Congo Brazza yari yasezerewe n’u Rwanda ikomeza mu mikino y’amatsinda.

birori

Muri Pasiporo ya Congo, Tady Etekiama Agiti yavutse tariki ya 12 Ukuboza 1990 mu gihe iyo mu Rwanda, Dady Siméon Birori yavutse tariki ya 12 Ukuboza 1986.

Birori ukinira ikipe ya AS Vita Club, afite amasezerano y’imyaka 3 muri iyi kipe, akaba yaramaze gusaba CAF ko yamusabira u Rwanda ntiruzongere kumuhamagara, kuko avuga ko bamuhaye ubwenegihugu ku ngufu. Uyu musore agomba kugeza mu mwaka w’i 2016, mu kwezi kwa 9, atagaragara mu kibuga.Guhagarikwa kwa Birori bivuze ko agomba gutangira iki gihano ku mukino wa ½ cya champions league AS Vita ikina na CS Sfaxien i Kinshasa

Birori avuga ko yavutse tariki ya 12/12/1990, ariko ibyangombwa byo mu Rwanda yari afite, byo byerekana ko yavutse tariki ya 12/12/1986, ari na yo benshi bahamya ko ari imyaka ye nyakuri.

Dady Birori yakiniye amakipe nka Mukura VS, Kiyovu Sports na ATRACO FC mu Rwanda akinira ikipe y’igihugu imikino itanu.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo