Daddy Birori yagiye kwisobanura muri CAF

Yanditswe na Admin ku wa 13.08.2014 saa 16:46 | Yasuwe : 1,237

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi  Dady Birori yagiye ku cyicaro cya CAF i Cairo mu Misiri kwisobanura ku kirego Congo Brazaville yareze u Rwanda  ubwo rwari rumaze kuyasezerera mu guhatanira gushaka itike  y’igikombe cya Africa cy’ibihugu cyo muri 2015.

Daddy Birori yagiyeyo kuri uyu wa mbere taliki ya 11.Kanama 2014 nyuma y’umukino ikipe akinamo  ya Vita Club y’i Kinshasa yatsinzemo  Zamalek yo mu misiri  1-0 ku cyumweru tariki 10 Kanama .

Ibisobanuro yatangaga byerekeranye no  kugira amazina ndetse n’imyaka bitandukanye mu ikipe ye ya Vita Club no mu ikipe y’igihugu cy’u Rwanda  Amavubi.

dady-birori1

Uko ikirego giteye

Nyuma y’umukino ubanza muri Congo, Congo Brazzaville yari yatanze ikirego muri CAF, tariki ya 21 Nyakanga 2014, nyuma y’amasaha 24 bamaze gutsinda Amavubi ibitego2-0, Congo yahise isaba ibyangombwa by’irangamimerere bya Daddy Birori wakinnye uyu mukino.

Ikirego Congo Brazaville yaregaga u Rwanda cya giraga kiti “Tugendeye ku mpapuro z’umukino wahuje Congo Brazzaville n’u Rwanda, tariki ya 20 Nyakanga i Pointe-Noire, turifuza ibisobanuro birambuye ku mwirondoro wa Daddy Birori wambara numero 11 wavukiye i Kinshasa tariki ya 12 Ukuboza 1986 ufite pasiporo nomero PS023413 yatanzwe tariki ya 2 Nzeli 2009.Izina rye nyakuri ni Agiti Taddy Etekiama akinira AS Vita club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho ibyangombwa bye byerekana ko yavukiye i Kinshasa tariki ya 13 Ukuboza 1990, yambara numero 25 mu mikino ya CAF champions league..”

Bonnie Mugabe umuvugizi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda atangaza ko FERWAFA yari izi iby’aya makuru kuko nayo yabanje kujya gutanga ibisobanuro ndetse ngo CAF yari yababwiye ko n’umukinnyi ku giti cye agomba kujya gutanga ibisobanuro.

Mugabe avuga ku kuba Birori yaragiye i Cairo yagize ati “Ayo makuru niyo kuko natwe twamaze gutanga ibisobanuro, uwari utahiwe ari umukinnyi ku giti cye  ubwo byarangiye dutegereje imyanzuro ya CAF.”

Mugabe akomeza avuga ko bo nka FERWAFA batanze ibisobanuro ndetse bakerekana n’ibyangombwa byerekana ko ari Dady Birori. Yongeraho ko batazi igihe iki imyanzuro izafatirwa kuri iki kibazo.

Daddy Birori wafatiye iri zina mu ikipe ya Mukura VS, mu 2007 yagizwe umunyarwanda akinira ikipe y’igihugu ndetse ahita ahabwa passport nk’umunyarwanda ku mazina ya Daddy Birori.

Mu mwaka wa 2009 ubwo Daddy Birori  yajyaga muri V.Club i Kinshasa yashatse kujya gukina ku mugabane w’u burayi mu gihugu cy’Ububirigi maze ikipe ya Vita Club imukorera indi passport itandukanye n’iy’u Rwanda haba ku mazina no ku myaka.

Kujya gukina hanze ntibyakunze ariko kuva icyo gihe muri Vita Club Daddy Birori ahakina yitwa Agiti Taddy Etekiama. Amakipe y’ibihugu akaba yo yarakomeje kubyibazaho ndetse aranarega. Libya yasezerewe n’u Rwanda nayo ikaba yari yarareze u Rwanda kubera uyu Birori.

Kimwe mu cyaba gituma ibirego bidatsinda u Rwanda kugeza ubu ni uko uyu mukinnyi nta kindi gihugu yigeze akinira kitari u Rwanda.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo