Daddy Birori : “Sinshaka gukinira u Rwanda ukundi “

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 01.09.2014 saa 09:31

Ubwo Dady Birori yitabaga Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yasabye umunyamabanga w’iri shyirahamwe kumufasha kumvisha u Rwanda ko atagishaka kubakinira ukundi.

Kuba Dady Birori yakoreshaga ibyangombwa bibiri muri CAF harimo n’icya Tady Etekiama Agiti byatumye u Rwanda rusezererwa mu majonjora y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Maroc m 2015.

Ibi yabivuze tariki ya 11 Kanama 2014, yatumijwe ku cyicaro cya CAF gusobanura uburyo yabonyemo ibyangombwa bibiri biriho amazina n’imyaka bitandukanye.

Muri iki kiganiro yagiranye n’umunyamabanga wa CAF, Hicham El Amrani yagize ati “ Ndabasaba ubufasha kugira ngo mumbwirire Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ntirizongere kumpamagara gukinira u Rwanda.”

Yakomeje agira ati “ Singikeneye ubufasha bwabo. Singishaka gukinira u Rwanda ukundi.”

Dady-Birori

Birori avuga ko yabaye mu Rwanda igihe gisaga imyaka ine, akinira Amavubi imikino izwi 7.Abajijwe impamvu yemeye gukinira u Rwanda imikino ya Libya na Congo Brazzaville mu majonjora y’igikombe cy’Afurika, Birori ati “ Nabasabye gukosora imyirondoro yanjye ntibabikora, ari byo byatumye ntakina umukino wo kwishyura wa Congo.”

Birori yakinnye umukino ubanza na Congo Brazzaville wabereye i Pointe Noir urangiye ahita asubira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) avuga ko agiye kwitegura n’ikipe ye, AS Vita Club mu mikino nyafurika. Ntiyabonetse ku mukino wo kwishyura.

Uyu watsindiye u Rwanda ibitego bitatu byatumye basezerera Libya yemeje ko ibyo yaganiriye n’umunyamabanga wa CAF yabisubiramo n’imbere y’abayobozi ba FERWAFA.

Mulindahabi Olivier, Umunyamabanga wa FERWAFA yari yamaze kwemeza ko Birori nta mwanya agifite mu ikipe y’igihugu ukundi.

Ikiganiro kirambuye Dady Birori yagiranye n’umunyamabanga wa CAF ubwo yari yitabye tariki ya 11 Kanama 2014, i Cairo mu Misiri

(CAF : Umunyamabanga wa CAF, Hicham El Amrani, DB : Dady Birori)

IKIGANIRO CYATANGIYE GUTYA

CAF : Ni ayahe mazina yawe n’itariki wavutseho ?

DB : Nitwa Tady Etekiama Agiti, navutse tariki ya 12 Ukuboza 1986.

CAF : Ni ayahe makipe wakiniye (uyatondeke uhereye kuya vuba)

DB : AS Vita Club, Lupopo FC, Virunga, Kabasha FC na Bilombe.

CAF : Hari andi makipe mwakiniye ku buryo butemewe n’amategeko ?

DB : Mu 2006 nahungiye mu Rwanda kubera imirwano ikaze yaberega mu gihugu cyacu. Navuye muri DRC njya mu Rwanda kuko mu gihugu nta mutekano wari uhari.

Naje gukinira Mukura umwaka umwe, njya muri ATRACO, umutekano ugarutse muri Congo nsubira iwacu.

CAF : None se ntimwakinnye muri Kiyovu Sports ?

DB : ATRACO isenyutse, umuyobozi wayo yatujyanye muri Kiyovu Sports ,mpamara amezi atatu ariko sinakinnye umukino n’umwe wa shampiyona. Nasubiye muri Congo kuko umutekano wari ubonetse mu gihe Kiyovu Sports yari ifite ibibazo by’amikoro.

CAF : Ni ryari mwageze muri AS Vita club ?

DB : Mu 2011, hashize imyaka ibiri.

CAF : Muri Lupopo wamazeyo igihe kingana gute ?

DB : Umwka umwe, mu 2010-2011

CAF : Muri Virunga ?

DB : Umwaka umwe

CAF : Muri Kabasha ?

DB : Umwaka umwe

CAF : Muri Bilombe ?

DB : Niyo kipe nakuriyemo, nayikinnyemo imyaka itatu.

CAF : Mu makipe kipe yo mu Rwanda, Mukura mwayikiniye ryari ?

DB : Nakinnye muri Mukura mu 2008-2009 kuko nkigera mu Rwanda sinahise mbona ikipe nkinamo.

CAF : Naho ATRACO ?

DB : Mu 2009-2010

CAF : Ni gute mwashoboye gukinira amakipe abiri mu 2009-2010, ni ukuvuga Virunga na ATRACO ?

DB : ATRACO yasenyutse umwaka utarangiye, mpita nsubira muri Congo.

Muri icyo gihe nsubira muri Congo kubera intambara yari irangiye, nta mikoranire n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FECOFA) byari bihari.

CAF : Ubwo mwavaga mu Rwanda musubiye muri Congo, mwahise mujya muyihe kipe ?

DB : Kabasha.

CAF : Mwavuze ko mwavutse tariki ya 12/12/1986. Ni iyihe kipe y’igihugu mwakiniye ?

DB : U Rwanda.

CAF : Mufite ubwenegihugu bubiri. Murabyemera cyangwa murabihakana ?

DB : Yego, ndabyemera.

CAF : Ni ryari mwabonye ubwenegihugu bw’u Rwanda ?

DB : U Rwanda rwashatse kumpa irindi zina kugira ngo mbakinire. Nahatiwe kubikora kubera umutekano wanjye. Banyita Dady Birori.

CAF : Ni ryari mwabonye pasiporo y’u Rwanda ?

DB : Simbyibuka neza.

CAF : Mwavuze ko babahaye izina ry’Ikinyarwanda, ninde waribahaye ? Ni irihe ?

DB : Nageze mu Rwanda nkina neza umupira w’amaguru. Banyise Birori bisobanuye umunsi mukuru. Umuyobozi wa Mukura yambwiye ko ngomba kugira izina ry’Ikinyarwanda mu rwego rwo kundinda, kubera umutekano wanjye.

CAF : Izina Birori mwarihawe n’abayobozi ba Mukura kubera impamvu z’umutekano ?

DB : Yego, kubera ko nagombaga kugira icumbi, kugira ngo ndibone nararyemeye [izina].

CAF : Mwakiniye bwa mbere u Rwanda ryari ?

DB : Ntabwo mbyibuka rwose.

CAF : Mwakiniye u Rwanda inshuro zingahe ?

DB : Hafi imikino itanu.

CAF : Mwakiniye Congo ?

DB : Oya.

CAF : FERWAFA yari ibizi ko mwanditse ku yandi mazina muri FECOFA ?

DB : Yego, kuko bari bazi uko natangiye.

CAF : Ntimwigeze mwibaza ikibazo : Izina rimwe mu ikipe irindi zina mukinira igihugu, nta mpungenge mwagize z’uko bitemewe ?

DB : Nasabye FERWAFA ko babikosora ariko bavugaga ko kugira ubwenegihugu bubiri byemewe.

CAF : Kuri pasiporo zombi, amatariki y’amavuko ni 12/12/1986 muri pasiporo y’u Rwanda na tariki ya 13/12/1990 muri pasiporo ya Congo. Ni iyihe mpamvu ituma aya matariki adahura ?

DB : Ni ikipe ya Bilombe yampinduriye imyaka yanjye nyayo kugira ngo babashe kungurisha amafaranga menshi, kuko iyo ufite imyaka mike uba uhenze.

CAF : Kuki kugeza ubu hakigaragara amatariki abiri atandukanye, ntimwatekereje ko byabatera ibibazo bikomeye ?

DB : Sinari mbizi, sinari nzi ko n’amatariki adahura, nabimenye nakiriye ibaruwa mwandikiye FECOFA. Sinari nzi rwose ko bitandukanye.

CAF : Noneho itariki nyayo y’amavuko yawe ni tariki ya 12/12/1986

DB : Yego.

CAF : Hari icyo mwakongera kuri aya makuru muduhaye ?

DB : Hari hashize umwaka urenga, FIFA (Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi) ryandikirana na FECOFA, iyi yohereje ibi byangombwa byose muri FIFA ariko nta gisubizo twabonye ko bikosowe.

Ni uko byagenze. Ni intambara yatumye mpunga. Ubu umutekano waragarutse nsubira iwacu none nabasabaga ko mwambwirira FERWAFA ntizongere kumpamagara, sinkeneye ubufasha bwabo. Sinshaka gukinira u Rwanda ukundi .

CAF : Mwabaye mu Rwanda imyaka ingahe ?

DB : Imyaka irenga ine.

CAF : Niba mutagishaka gukinira u Rwanda, kuki mwemeye gukina na Libya na Congo, umukino w’amajonjora y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Maroc mu 2015 ?

DB : Nasabye ko bakosora ibyangombwa byanjye, ntibabikoze, niyo mpamvu nanze gukina umukino wo kwishyura wa Congo [umukino wabereye i Kigali u Rwanda rutsinda 2-0 Congo, ruyisezerera kuri penaliti].

CAF : Habaye hano hari abayobozi ba FERWAFA wasubiramo ibyo wavuze byose ?

DB : Yego.

Source : Igihe

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo