Cristiano Ronaldo yatangaje undi muntu bahanganye nyuma ya Messi

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 12.06.2018 saa 09:02 |

Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Portugal akaba n’igihangange cya Real Madrid, Cristiano Ronaldo yatangaje ko abantu bakwiye kongera umunya Egypt Mohamed Salah mu bakinnyi babaye indashyikirwa muri uyu mwaka w’imikino bakareka impaka zibaheza kuri Messi na Ronaldo gusa.

Rutahizamu wa Egypt na Liverpool Mohamed Salah yagize umwaka w’imikino mwiza mu ikipe y’igihugu ayihesha itike yo kwitabira igikombe cy’Isi, ibintu bataherukaga. Salah kandi yaciye uduhigo twinshi mu Bwongereza aho akinira Liverpool FC: yaciye agahigo ko kujya ku rutonde rw’abatsinze ibitego byinshi muri premier league mu mwaka w’imikino umwe, 32. Mu mwaka we wa mbere, yatsindiye Liverpool ibitego 44 mu mikino 52.

Ibi byose ni byo Cristiano Ronaldo, umaze gutwara Ballon d’Or eshanu zose yagendeyeho ashimangira ko Mo Salah ari mu bo baahanganye mu kwegukana ibihembo by’abitwaye neza muri uyu mwaka y’imikino. Ronaldo yavuze ko n’ubwo imvune ya Salah ku mu kino wa nyuma wa Champions League yakomye mu nkokora inzozi ze(Salah), ngo aracyafite amahirwe yo kugira icyo akora mu gikombe cy’Isi kiratangira kuri uyu wakane.

C.Ronaldo na Mo Salah ubwo amakipe y’ibihugu byabo yakinaga umukino wa gicuti

CR7 yabwiye umunyamakuru ati: “Mo Salah yabaye umwihariko muri uyu mwaka. Imvune yagiriye I Kiev yaramuhungabanyije ariko yari yaramaze kwemeza,” Umunyaamakuru yabajije Ronaldo niba Salah ashobora guhatanira Fifa 2018 Ballon d’Or, Ronaldo yasubije ati: “Abantu benshi birirwa mu mpaka za Cristiano Ronaldo-Messi. Nyamara hari undi mukinnyi winjiye mu rugamba, ni umunya-Egypt.”

Hagati aho ntibiremezwa neza niba Mohamed Salah azagaragara ku mukino wo kkuri uyu wagatanu ubwo ikipe ye ya Egypt izaba ikina umukino wabo wa mbere wo mu itsinda rya mbera na Uruguay. Iri tsinda ririmo Egypt, Russia, Saudi Arabia na Uruguay.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App