Coupe de France: Ngwabije ukomoka mu Rwanda yafashije ikipe ye gusezerera Marseille

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 06.01.2019 saa 22:53

Bryan-Clovis Ngwabije, Umusore w’umunyarwanda ukinira ikipe ya ASP Andrézieux yo mu kiciro cya kane mu Bufaransa, yafashije ikipe ye gusezerera Olympique de Marseille mu mukino w’igikombe cy’igihugu amakipe yahuriyemo kuri iki cyumweru.Ni umukino warangiye Olympique de Marseille itsinzwe ibitego 2-0.

Ngwabije w’imyaka 20 y’amavuko, asanzwe akina nka myugariro w’iyi kipe. Yatsindiye ikipe ye igitego cya mbere ku munota wa 17 w’umukino, ku mupira wari uturutse muri koruneri bikarangira awuteretse mu izamu ryari ririnzwe na Steve Mandanda n’umutwe.

Igitego cya Ngwabije ni na cyo cyajyanye amakipe yombi kuruhuka kuko Marseille yarwanye no kwishyura bikarangira biyinaniye.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, ikipe ya Andrezieux yaje gutsinda igitego cya kabiri ibifashijwemo n’umusore witwa Florian Milla Makongo. Hari ku munota wa 82 w’umukino. Ibi bitego byombi byari bihagije ngo Marseille itahire muri 1/32 cya Coupe de France

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo