Confederation Cup: APR FC yegereye icyiciro gikurikiraho inyagira Anse Réunion

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 11.02.2018 saa 18:53 |

APR FC yatsinze Anse Réunion FC yo mu Birwa bya Seychelles ibitego bine ku busa birimo icya Bigirimana Issa na bitatu bya Bizimana Djihad mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup wakiniwe kuri Stade Amahoro kuri iki Cyumweru, tariki 11 Gashyantare 2018,itera intambwe yo kuzahura na Djoriba FC mu cyiciro gikurikira.

Mu mukino ubanza wabereye kuri stade Amahoro I Remera,ikipe ya APR FC inyagiye ikipe ya Anse Reunion mu mukino umusore Bizimana Djihad yigaragaje cyane kuko yatsinze ibitego 3 wenyine.

Apr FC yorohewe cyane n’uyu mukino

Bizimana witwaye neza mu mikino ya CHAN ari kumwe n’Amavubi,yakomereje ibihe byiza mu ikipe ya APR FC kuko ayifashije kunyagira Anse Reunion ibitego 4-0 birimo bitatu bye yatsinze ku munoota wa 13,uwa 70 n’umunota wa 2 w’inyongera mu gihe ikindi gitego cyatsinzwe na Bigirimana Issa ku munota wa 78.

Ikipe ya APR FC yarushije bigaragara ikipe ya ANSE Reunion ndetse biyihaye icyizere cyo gukomeza nubwo hakiri umukino wo kwishyura uzabera muri Seychelles.

APR FC yari imbere y’abafana bayo,yakoze uko ishoboye itsinda ibitego byinshi, cyane ko muri iyi mikino yo gukuranamo ibitego byinshi aribyo birengera amakipe ashaka gukomeza mu bindi byiciro.Aya makipe yombi biteganijwe ko azakina umukino wo kwishyura hagati y’itariki ya 20 na 21/02/2018 muri Seychelles, izatsinda ikazahura na AC Djoliba yo muri Mali.

Bizimana Djihad yatsinze bitatu wenyine

Ni mu gihe ikipe ya Rayon Sports yaraye inganyije na Lydia Ludic igitego 1-1 mu mukino ubanza wa CAF Champions League wabereye kuri stade Amahoro I Remera.

Muri uyu mukino,ikipe ya Rayon Sports yasabwaga gutsinda Lydia Ludic kugira ngo yibikire impamba ihagije izayifasha kwerekeza I Burundi itekanye ariko ntibishobotse kuko amakipe yombi anganyije igitego 1-1,biha umukoro ukomeye Rayon Sports igomba kwerekeza I Burundi mu mukino wo kwishyura.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App