Comité y’Umuryango Rayon Sports yashyize umwanya w’ubutoza ku isoko

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 22.07.2017 saa 15:23

Kuri uyu wa gatandatu nibwo Inama y’umuryango Rayon Sports yateranye ikitaraganya ngo yige ku kibazo kimaze iminsi mu ikipe ya Rayon Sports aho comité y’umuryango itumvikana na comité y’ikipe Rayon FC .

Muriyo nama  yatangiye hafi saa 6:00 za mu gitondo iyobowe na Ngarambe Francois, icyagombagwa kwigwa cyari ukubaza Gacinya Denis Chance uyobora Rayon Sports FC impamvu yaciye inyuma y’amategeko agenga Umuryango Rayon Sports akajya kumvikana no gusinyisha umutoza Karekezi Olivier  kandi barabyihanangirijwe kenshi nyamara bakabirenga ho kandi atari ubwa mbere bibaye.

Mudaheranwa Yousou Hadji na Gacinya Denis

Gacinya Denis we avuga ko yegereye Karekezi amusaba kuzaza agatoza Rayon kuko ari umutoza mwiza kandi yagerageje no kuvugisha abandi batoza bo mu Rwanda nk’uwa Police FC gusa umushahara yakaga ukaba wari hejuru. Ngo nyuma baza gutekereza kuri Karekezi Olivier bumvikanye babona aremeye bamusaba ko yaza agatangira akazi le 27 .

Ku byo gutangaza ko abatoza basinyishijwe kandi azi neza ko ubundi bisinywa n’Umuryango cyangwa ukamenyeshwa nibura bakareba ibikubiye mu masezerano yasobanuye ko  byarihutirwaga ku buryo yumvaga nta kibazo byakagombye gutera.

Nyuma y’impaka ndende comité y’umuryango yemeje ko habaho Appel d’offre umutoza wese wumva abishoboye kandi yujuje ibya ngombwa agatanga candidature ye bitabaye ubwiru.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo