Cleveland Ambassadors yongeye gutsinda Amavubi

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 08.12.2018 saa 22:05

Mu mukino wayo wa kabiri mu Rwanda  kabiri, Cleveland Ambassadors yongeye gutsinda  Amavubi y’abagore batarengeje imyaka 23 iyitsinda ibitego 3-0, biba ibitego 4-0 mu mikino yombi.

Ikipe ya Cleveland Ambassadors yaturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ije mu bikorwa byo gukundisha no gushishikariza abana kwitabira gukina umupira w’amaguru ariko bitababujije no kuba abakristo. Ni ibikorwa bakoze ku bufatanye ry’ Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa n’itorero rya ADEPR.

Tariki 3 Ukuboza 2018 nibwo Cleveland Ambassadors yari yatsinze Amavubi 1-0 mu mukino wabereye i Rubavu. Ku wa Kabiri mu gitondo iyi kipe yakurikijeho igikorwa cyo gutoza abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 7-12.

Ku wa Kane no ku wa Gatanu mu karere ka Muhanga nabwo Cleveland Ambassadors yatoje abana bakiri bato umupira w’amaguru, bageraga kuri 180 ku munsi bafite hagati y’imyaka 6 kugeza kuri 13.. Baberekeraga uko umupira w’amaguru ukinwa, basabana nabo, bifatanya mu gusoma ibitabo bibashishikariza kurwanya ibishuko bibaganisha mu busambyi ndetse n’ibiyobyabwenge.

Umukino wo kuri uyu wa Gatandatu Cleveland yarushije cyane Amavubi y’abagore. Ku munota wa 27 nibwo Hanna Barker yatsinze igitego cya mbere. Igice cya mbere cyarangiye bikiri 1-0. Elisabeth Ball winjiye asimbuye yatsinze icya 2 ku munota wa 48 naho rutahizamu Jamie Fields wagoye cyane Amavubi atsinda icya 3.

Ibikorwa byo kwita ku bana bakiri bato bigishwa indangagaciro z’ubukirisitu biciye muri siporo byatangijwe mu ntangiriro z’uyu mwaka n’Itorero rya ADEPR rifatanyije n’umuryango wa Ambassadors Football w’Abanya-Amerika, bimaze gufasha abana 36 gusubira mu ishuri abandi basaga 700 batangiwe ubwisungane mu kwivuga.

Umuryango Ambassadors Football ufatanya na ADEPR muri ibi bikorwa watangiye mu 1999 muri Leta ya Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ugenda waguka kuri ubu ukaba ukorera mu bihugu 20 ku isi harimo n’u Rwanda aho umaze kugera mu turere twose.

Ibikorwa Cleveland Ambassadors yakoreraga mu Rwanda byasojwe kuri uyu wa Gatandatu ubwo yakinaga uyi umukino wa kabiri n’ikipe y’igihugu , Amavubi.

Kapiteni wa Cleveland Ambassadors Brittanny Bisinger, yabwiye abanyamakuru ko bashimishijwe cyane no ukina n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore. Ati ” Twishimiye cyane gukina n’ikipe y’igihugu, Amavubi , bafite impano kandi turizera ko bazakomeza gukuza impano bafite. “

Yakomeje avuga ko mu mukino wa 2 n’ubwo babashije gutsinda Amavubi 3- 0 ariko ngo hari impinduka zari zabaye ku ruhande rw’ikipe y’Amavubi haba ku buri mukinnyi ku giti cye cyangwa ku ikipe muri rusange. Yavuze ko umupira w’amaguru yawuhereye mu mashuri yisumbuye , kuri ubu akaba akina nk’uwabigize umwuga muri Iceland.

Cleveland Ambassadors yazanye mu Rwanda abakinnyi 16 bose bakina nk’ababigize umwuga mu makipe atandukanye harimo n’akina Champions League y’abagore ku mugabane w’i burayi.

Kapiteni w’Amavubi Kalimba Alice, yavuze ko muri iyi mikino 2 bakinnye na Cleveland Ambassados hari icyo byabongereye bityo ko baramutse babonye indi mikino ya gishuti byabafasha kurushaho.Ati ” Ntabwo ari byabindi byo gushorera umupira mu kibuga. Buri muntu ariha icyizere akagerageza gukina. Biratanga icyizere ko nibikomeza tukagira n’indi mikino 2 cyangwa 3 dukina, hari urundi rwego tuzaba tugezeho kurenza iyi ngiyi.”

Abajijwe icyo babura ngo bamere nk’andi makipe y’abagore y’ibihugu duturanye, we yavuze ko biteguye kandi ngo bafite ubushake bwo gukina ikibura ngo ni ugushyigikirwa.Ati ” Ikibura ni uko badushyigikira , bakaduha imikino myinshi ya gishuti kandi mu marushanwa yose ashoboka natwe bakadushyiramo nkuko n’abandi biyandikisha , tukagaragara. Nitumara kumenyera imikino , natwe tuzaba tubarusha umupira mwiza n’intsinzi izataha i Rwanda.”

Habimana Hussein usanzwe Directeur technique w’igihugu ari nawe watoje iyi kipe mu mikino 2 yavuze ko hari ibintu byahindutse muri iyi kipe.Ati ” Byinshi byarahindutse ugereranyije n’aho ikipe yari iri mbere y’uko dukina umukino ubanza i Rubavu… ugereranyije n’uburyo bakinnye CECAFA. Twagerageje guhindura ibintu byinshi uretse ko bidashobora gukorwa mu cyumweru kimwe cyangwa 2 ariko ibyo aribyo byose impinduka iraboneka, ni byiza , kuri njye nk’umutoza ndishimye nkaba nshimira n’abakinnyi uburyo bagiye bitwara. “

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo