CHAN : Uganda irashakira itike ya 1/4 ku ikipe yasezerewe

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 27.01.2016 saa 00:01

Ikipe ya Uganda irashakira itike ya 1/4 kuri Zimbabwe yasezerewe mu irushanwa ry’abakinnyi bakina muri shampiyona yabo ku mugabane w’Afurika (CHAN).

Umukino igihugu cya Uganda ikina na Zimbabwe uraba kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Mutarama 2016 kuri Sitade Umuganda saa kumi.Uganda irasabwa gutsinda uwo mukino kandi ikizera ko Zambia yatsinze Mali mu wundi mukino bizaba bibera ku masaha amwe, ukazabera  kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Muri iryo tsinda ikipe Zambia izaba ikina na Mali ishaka gushimangira umwanya wa mbere.Mali nayo irashaka itike ya 1/4 ya CHAN kuko iramutse itsinze yazamuka iyoboye itsinda D.

Mali-Uganda-CraneUganda ubwo yahuraga na Mali

Uganda yanganyije umukino umwe itsindwa undi muri iryo tsinda, yanganyije na Mali 2-2 mu mukino ubanza muri iryo tsinda.Zambia yamaze kubona itike 1/4, kuko imaze gutsinda imikino ibiri yakinnye, yatsinze Zimbabwe 1-0 mu mukino ubanza muri iryo tsinda uwa kabiri Uganda 2-0.

Ayo makipe yo mu itsinda D yakiniraga kuri Sitade Umuganda yo mu Karere ka Rubavu.

Muri iyi mikino u Rwanda ruzakina na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri 1/4, umukino uzabera kuri Sitade Amahoro, kuwa Gatandatu.Cote d’Ivore nayo izakina na Camerouna muri 1/4, umukino uzabera kuri Sitade ya Huye.

Imikino ya CHAN irabera mu Rwanda kuva tariki ya 16 Mutarama kugera 7 Gashyantare 2016.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo